UNESCO yatangaje ahantu 29 hiyongera ku duce ndangamurage ku isi

Nyuma y'umugi wahoze ari uw'ubwami bwa Babylon mu gihugu cya Iraq, inyubako zubatswe na Frank Lloyd Wright, na Prosecco iherereye mu majyaruguru y'iburasirazuba bw'igihugu cy'Ubutariyani, UNESCO yongereye uduce 29 ku rutonde rw'ibintu, n'ahantu ndangamuco isi ifite. Ibi byatangajwe nyuma y'inama y'uyu muryango yateraniye ahitwa Baku mu gihugu cya Azerbaijan.

Buri mwaka haterana inama ngarukamwaka y'umuryango w'abibumbye ushinzwe ibijyanye n'amateka ku isi iyi nama niyo yemeza ahandi hantu hakwiriye kongerwa ku rutonde rw'ibicumbi by'amateka ku isi yose kuri ubu uru rutonde ruriho uduce 1,121.

Uru rutonde rw'uyu mwaka, ruriho uduce nyaburanga nka: Vatnajökull National Park iherereye mu gihugu cya Iceland, hariho kandi uduce ndangamuco nk'umugi w'amateka wa Sheki mu gihugu cya Azerbaijan, n'ibyasigaye mu mugi waLiangzhu uherereye mu majyepfo y'iburasirazuba bw'Ubushinwa.

Kamwe mu duce tudasanzwe kiyongereye kuri uru rutonde ni Jodrell Bank Observatory, agace gaherereye mu burengerazuba bw'Ubwongereza. Akagace ni igicumbi cy'ibyuma byakoreshwaga mu bumenyi bw'ikirere, no mu mikorere y'amaradiyo menshi ku isi mu mwaka wa 1945.

Aka kanama kandi, kemeje Ohrid nk'agacenyaburanga, kakaba n'igicumbi cy'umuco. Aka gace gaherereye mu majyaruguru y'igihugu cya Macedonia. Agace gashyirwa kuri uru rutonde kangomba kuba kujuje kimwe mu bintu 10 bigenderwaho mu guhitamo utu duce. bimwe mu bigenderwaho ni 'Kuba kigaragaza ubuhanga buhanitse bwa muntu, kugaragaza ubwizakaremano bwihariye utasanga ahandi, ' n'ibindi.

UNESCO yakomeje kugenda ikora uru rutonde guhera mu mwaka wa 1978 aho wa hereye ku duce 12 turimo ikirwa cya Galapagos, giherereye muri Equador, ellowstone National Park iherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, n'ikirwa cya Goree giherereye muri Senegal.

Ibihugu bifite uduce teongerewe kuri uru rutondi

Australia, Azerbaijan, Bahrain, Brazil, Burkina Faso, Canada, Ubushinwa, Repubulika ya Czech, Ubufaransa, Ubudage, Iceland, Ubuhinde, Indonesia, Iran, Iraq, Ubutariyani, Ubuyapani, Prtugar, Poland, Myanmar, Ubwongereza, na Esipanye







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo