Menya byinshi ku cyobo cy'amayobera giherereye mu gihugu cya Belize

Belize ni igihugu giherereye ku mugabane wa amerika y'amajyaruguru umurwa mukuru w'iki gihugu witwa Belmopan . iki gihugu gifite ubuso bungana na 22,965 kmĀ², gikunzwe nabakerarugendo bagisura bakurikiye uducenyaburanga tugaragara muri iki gihugu.

Tumwe mu duce nyaburanga dukurura abataribake, bagaturuka hirya no hino baje kudusura, harimo icyobo kinini gifite ibara ry'ubururu giherereye mu mazi y'inyanja iki gihugu gikoraho. Iki cyobo giherereye kuri metero 69 uvuye kubutaka bw'iki gihugu. Aha ni mugace kagizwe n'amazi kabarirwa mu buso bw'iki gihugu.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iki cyobo gifite ubujyakuzimu bungana na metero 124.054, n'umurambararo (Diameter) ungana na metero 317.9064, cyabayeho nyuma y'imyaka myinshi aka gace giherereyemo mu nyanja hari hibasiriwe n'ubukonje bukabije bwatumaga hasi mu nyanja hazamo urubura rwagendaga rugabanya ubujyakuzimu bw'inyanja, ibyo bihe biza kurangira hose hatihuje nibwo hasigaye uwo mworera.

Mumyaka yambere, iki cyobo nticyari kizwicyane, cyatangiye kumenyekana nyuma y'uko umushakashatsi witwa Jaques Cousteau igokozeho ubushakashatsi, akagaragaza ubujyakuzimu nyabwo bwacyo. Uyu mugabo ni umwe mu bagize itsinda ry'abantu bakora ubushakashatsi bwo munsi y'amazi buri mwaka bagamije kuvumbura ibintu bishya byihishe munsi y'amazi.

Iki cyobo kizwi ku izina rya 'Great Blue Hole', ni kimwe mu bintu nyaburanga bigaragarira abakirebera hejuru, gusa abagikozeho ubushakashatsi bavuga ko uko ukomeza kumanuka muri iki cyobo, ugenda winjira mu gace kagizwe n'umwijima w'icuraburindi, ndetse ngo ntiwapfa kwisukira kumanuka muri iki cyobo udafite ubuhanga mu kwibira mu mazi magari.







Umwanditsi
reporter

Adino NDIZIHIWE

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Yvette mukanwiza
10-Jul-2019
Dukomeje kunyurwa inkuru zawe uduha hano rda rwose mukomerezaho tubakomeyeho

Tanga igitekerezo