Ni iki cyateye WhatsApp, Facebook, na Instagram guhagarara?

Mu minsi ishize abakoresha imbugankoranyambaga za Facebook, Instagram, WhatsApp, na Twitter, ntibashoboraga kwakira cyangwa kohereza amafoto, video, n'andi madosiye.

Nkuko byatangajwe n'ikigo gishinzwe gutahura imikorere mibi ku mbugankoranyambaga, iki kibazo cyatangiye ahagana mu masaha ya 12:00 Ku isaha nkoranyambaga.

Kugeza ubu iki kibazo cyakemuwe ariko abantu benshi bakomeje kwibaza icyaba cyihishe inyuma y'iyi mikorere itanoze igaragaye muri izi nkoranyambaga nyuma yuko ziguzwe n'ikigo cya Facebook cy'umushoramari Mark Zouckernberg.

Nkuko byatangajwe n'umuvugizi wa Facebook, ngo iki kibazo cyatewe n'uko bavugururaga imikorere y'izimbugankoranyambaga bagahura n'ikibazo cyatumye serivise zo kohererezanya amafoto, n'amavideo bimara igihe bidakora.

Nyuma y'igihe kinini amagambo akoreshwa ku mbugankoranyambaga azwi nka "Hashtag" #Facebookdown, na #Instagramdown acicikana mu bantu, Twitter nayo yatangaje ko yahuye n'ikibazo cyo kohererezanya ubutumwabugufi, ibintu byateye urujijo mu bantu bakoresha izi mbuga mu buzimabwabo bwa buri munsi.

Nkuko byatangajwe na DownDetector, iki kibazo cyagize ingaruka zikomeye ku bihumbi byabantu, n'ibigo by'ubucuruzi hirya no hino ku isi by'umwihariko mu burayi.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo