Abantu barenga miriyari 1.4 bakoresha terefone, na iPad zikorwa n'uruganda rwa Apple baburiwe ku mutekano wazo.

Nyuma y'uko uruganda rwa Apple, ruzwiho gukora ibikoresho by'ikoranabunga by'iganjemo iby'itumanaho rushyize telefone nshya yitwa iPhone 11, na porogaramu ya iOS 12 ikoreshwa muri izi terephone na iPad, abakoresha ibikoresho byakozwe n'uru ruganda bakomeje kuburirwa ko umutekano wazo utizewe.

Ibi bije nyuma yuko ikigo cyo mu gihugu cya Isiraheri gikora ibijyanye n'ikoranabuhanga mu gutahura ibyaha n'ababikoze cyitwa Cellebrite, gitangaje ko cyavumbuye uburyo bwo kwinjira muri buri terefone ya iPhone, na buri iPad byose bikoresha porogaramu ya iOS.

Iki kigo cyemeza ko gifite ubushobozi bwo kwinjira muri izi terefone, kigakuramo amakuru yose gishaka, ndetse bakaba bayohereza aho bashaka gusa ibi bishoboka mu gihe iyo terefone bayifite kuko batashobora kuyinjiramo bakoresheje iyakure.

Iki kigo cyatangaje ibi, si ubwambere cyaba kigerageje kwinjira muri terefone zikorwa n'uru ruganda, kuko mu mwaka wa 2016, urwego rw'iperereza rwa FBI muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, zacyifashishije mu kwinjira muri terefone yo mu bwoko bwa iPhone 5c y'umwicanyi witwa Syed Rizwan ukomoka muri San Bernardino.

Mu bihe bishize iki kigo cyakomeje kugenda kibwira uruganda rwa Apple ko umutekano wa terefone, na iPada bakora udahagije ninako kandi iki kigo cyakomeje gutangaza ko gishobora kwinjira muri terefone zikoresha porogaramu ya Android.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo