Dore ukuntu wahagarika porogaramu za iPhone zigutwarira amakuru

Byakomeje kugenda bivugwa ko benshi mu bakora ibikoresho by’ikoranabuhanga, bakomza kugenda bafata amakuru y’abakiriya babo, bakyifashisha cyane mu bikorwa byabo bitandukanye nko kwamamaza, n’ibindi.



Ubwo umunyamakuru ukorera ikinyamakuru cyitwa ‘Wall Street Journal’, yakoraga iperereza ku ikoranabuhanga rya terefone zo mu bwoko bwa iPhone, yasesenguye porogaramu (Apps) 80 zikunzwe n’abakoresha izi terefone, asanga zose zirimo ikoranabuhanga rifasha abakoze izi terefone gukusanya amakuru bayakuye mu bazikoresha. Uyu munyamakuru yatangaje ko buri porogaramu yashyizwemo ikoranabuhanga rya ‘Tracker’

Ni ayahe makuru bakura mu bantu?

Ushobora kwibaza uti ni ayahe makuru abakora izi terefone bakura mu bakoresha porogaramu za Ios zikoranwe nazo. Ushobora gutungurwa n’uko babona amakuru yose ajyanye n’aho uherereye, ubutumwa bwa email wakira, n’izo wohereza kuri buri muntu ukoresha izi terefone. Tim Cook, umuyobozi mukuru wa Apple, kompanyi ikora terefone za iPhone, yatangaje ko bagiye kugabanya iri koranabuhanga muri porogaramu za terefone zikunzwe n’abana.

\

Benshi batekereza ko bashobora guhagarika ibi bikorwa byo kurikiranwa binyuze muri terefone igendanwa, ariko ukuri nuko bidashoboka ko bihagarara burundu. Ariko hari icyo wakora ngo ugabanye ingano y’amakuru yawe atwarwa n’abakoze terefone igendanwa ukoresha. Dore uko wabikora.

Jya muri Setting> kanda kuri Privancy> reba ahanditse Advertisng, reba ahanditse Limit Ad Tracking, uhakande

Ibi bizabuza abantu bamamaza gukoresha amwe mu makuru yawe nk’amagambo ukoresha ushaka ibintu bitsnduksnye kuri enternet. Ibi kandi bizagufasha kubona amatangazo yamamaza nk’abandi bose batagendeye kubyo ukunda, aho uherereye, imyaka yawe, n’9ibindi byinshi byifashishwa n’abamamaza mu kumenya abo bagomba kwamamarizaho.







Umwanditsi
reporter

Adino NDIZIHIWE

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo