Dore ibivugwa muri Musanze FC imaze imyaka irenga 4 idatsinda imikino itangira shampiyona

Mbere yo gukina umunsi ufungura Shampiyona y'u Rwanda 2020-2021 ku ikipe ya Musanze fc isanga ifitiye ideni abanyamusanze rigomba kwishyurwa muri uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

Musanze fc igiye gukina umukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona n'ikipe ya As Muhanga mu gihe umukino w'umunsi wa Mbere utigeze ukinwa bitewe nuko yagombaga gukina na APR fc yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika mu gihugu cya Kenya ikina na Gor'Mahia .

Ku ruhande rwa kapiteni wa Musanze fc Habyarimana Eugene bakunze gutazira izina rya (Alves) asanga igihe kigeze ngo ikipe yishyure ideni bafitiye abanyamusanze n'abakunzi ba Musanze muri rusange kuko biteguye neza kandi bakaba bafite abakinnyi n'abatoza beza.

Yagize ati"Twiteguye neza ,umwuka ni mwiza muri (Local) ariko kuba tutarakinnye umukino wa mbere na APR fc byaratubabaje kuko buriya umukino wa mbere ugufasha kwinjira neza muri shampiyona ubwo rero umukino tuzakina na As Muhanga navuga ko ariwo wa mbere tuzatangiriraho iwacu mu rugo imbere ya komite,n'abafana nubwo bazaba batari ku kibuga ariko bazaba badukurikiye ku maradiyo na tekevusiyo turabizeza itsinzi kuko tumaze igihe kinini tutabona amanota 3 ya mbere , navuga ko ari ideni dufitiye abanyamusanze Kandi byanga bikunze tugomba ku rwishyura."

Umutoza Seninga Innocent we avuga ko abona afite ikipe nziza ndetse yiteguye guhatana bijyanye n'uburyo abasore ba mwiyeretse mu mikino ya gicuti ndetse yizeza abakunzi ba Musanze fc amanota 9/9 mu mikino ya mbere ibanza.

Yagize ati"shampiyona tuyiteguye neza, ntacyo nasabye ngo bakinyime ndetse twakinnye n'imikino 5 ya gicuti tuyitwaramo neza Kandi twakinnye n'amakipe akomeye atwara n'ibikombe ikindi mfite abakinnyi bahagije byibura ku mwanya dufiteho abakinnyi 3, ndetse komite yampaye ibisabwa byose , ubu rero ndizeza abafana ba Musanze fc ko tuzatangira dufite amanota 9/9 , Seninga Innocent akomeza avuga ko atari mushya mu ikipe ya Musanze kuko yigeze kuyitoza ndetse na bamwe mu bakinnyi yarabatoje arabazi.

Akomeza agira ati" ikindi nshaka gukuraho ikibazo Musanze fc yakundaga kugira cyo gutakaza imikino ya Mbere ibanza mu buryo budasobanutse ubu rero ndabyizeye ijana ku ijana ko tuzitwara neza.

Shampiyona y'u Rwanda 2020-2021 ikaba yaratangiye tariki ya 04 Ukuboza 2020 Dore uko amakipe yitwaye ku munsi wa Mbere As Muhanga 1-1Etencel
Mukura Victory sport 1-3 Kiyovu sports
Rayon sports 1-1Rutsiro Marine fc 2-0 Gorilla FC
As Kigali vs Police FC(warasubitswe)
APR fc vs Musanze fc(warasubitswe)
Gasogi united 3-1 sunrise FC
Bugesera fc 0-0 Espoir FC

Musanze fc ikaba izakira As Muhanga kuri stade ubworoherane saa 15h00' kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza 2020. Ikindi wamenya muri Musanze FC nuko abakinnyi bose bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gukin shampiyona .







Umwanditsi
reporter

NDAYAMBAJE Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo