Musanze fc itsinze Marine fc i Rubavu.

Ikipe ya Musanze FC imaze gutsinda Marines fc yo mu karere ka Rubavu Musanze fc 3-2 Marine fc mu mukino wa mbere wa gishuti wa mbere ku ikipe ya Musanze fc.

Umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020 kuri Stade Umuganda ya karere ka Rubavu.

Ikipe ya Marine fc yakiriye Musanze fc yakinaga umukino wa 2 iwayo mu rugo wa gishuti kuko iyi kipe ya Marines FC yari iherutse gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 Musanze FC yakinaga umukino wayo wa Mbere ndetse ikaba yafunguye amazamu ya Marine ku munota wa 23' w’umukino igitego cyatsinzwe na Munyeshaka Gilbert bakunze kwita "Lukaku" kuri pase nziza yari ahawe na Twuzerimana Onesme .

Musanze fc yakomeje kwataka maze ku munota wa 32 ' w'igice cya Mbere Musanze fc yongera kunyeganyeza inshundura ku mupira w’umuterekano mwiza watewe neza na Niyonshuti Gad bakunze kwita " Evra "maze umunyezamu Ntwari Fiacre winjiye mu kibuga asimbuye umunyezamu wa Marine fc wagize ikibazo cy'imvune uko ntiyamenya uko bigenze.

Igice cya Mbere kigiye kurangira Marine fc yakomeje gushakusha uburyo yishyura igitego maze ku mupira mwiza wari uvuye muri koruneri , umusore witwa Mucyo Fred bakunze kwita "Januzaj"atsinda Marine fc igitego amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2 by'ikipe ya Musanze fc kuri 1 cya Marine fc.

Mu gice cya kabiri cyatangiranye ishyaka ryinshi amakipe yombi yahinduye abakinnyi babanje mu kibuga maze biza gutanga umusaruro ku munota wa 47' w'umukino kuruhande rw'ikipe ya Marine fc ku mupira w’umuterekano mwiza watewe na Felicien bakunze kwita "Canavaro" aza gutsinda igitego cya 2 cya Marine fc.

Umukino wakomeje maze amakipe akomeza gusatirana bikomeye Marine fc igenda ihana hana neza gusa na Musanze FC ikagenda isatira ndetse byaje no kubyara umusaruro maze ku munota wa 73' w’umukino ikipe ya Musanze fc iza kubona ikosa ryavuyemo penariti maze Samson Irokan okwecuku ayinjiza neza maze Musanze fc igira ibitego 3 kuri 2 by'ikipe ya Marines FC , bityo umukino urangira gutyo.

Umukino wo kwishyura uzaba kuwa 4 tariki 19 Ugushyingo 2020 kuri stade ubworoherane







Umwanditsi
reporter

NDAYAMBAJE Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo