Ikipe y'igihugu Amavubi, yahawe impanuro nyinshi mbere yo kwerekeza muri Cape-vert

Abasore b'ikipe y'igihugu Amavubi bahawe impanuro mbere yo kwerekeza muri Cap-Vert gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afrika cy'ibihugu , Abasore b'Amavubi mbere yo gufata rutema ikirere haribyo basabwe na Minisitiri wa Siporo Madam Munyangaju Aurore Mimosa ndetse na Hon. Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’Umuco Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2020.

Nyuma yo gutangaza urutonde nta kuka rw'abakinnyi 23 bagomba kwereza mu birwa bya Cape-vert guhangana niyi kipe y’igihugu mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afrika cy'ibihugu imikino izabera mu gihugu cya Cameroon muri 2022, hari icyo Minisisitiri Mimosa Aurore Munyangaju yasabye abakinnyi b'U Rwanda.

Yagize ati ’’Turabizi mwari mumaze igihe kirekire mudakina kubera n’icyorezo cyateye kidateguje ariko turabasaba kuzitwara gitore mugatsinda iyi mikino yombi kuko ubwo bushobozi murabufite, Abanyarwanda natwe tubari inyuma kandi turabashyigikiye.’" Ubwo yasuraga iyi kipe y'u Rwanda Amavubi Minisitiri wa Siporo yari kumwe na Visi Perezida wa FERWAFA nawe mubyo yabasabye harimo guhesha ishema igihugu bakazatahukana itsinzi .

Yagize ati’’ Mufite akazi katoroshye, niyo mpamvu dufatanyije na minisiteri ya Siporo twabashakiye indege izabajyana itanyuze ahandi kugirango muzahagere mumeze neza mubashe gutanga umusaruro twese tubitezeho nk'Abanyarwanda, Muzahatane mukoresheje ubushobozi bwanyu maze tuzatahukane intsinzi.’"

Yari aherekejwe n'Abayobozi batandukanye barimo n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier, kimwe na Hon. Edouard Bamporiki, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’Umuco ndetse na Richard Mutabazi umuyobozi w’Akarere ka Bugesera bose bakiriwe na Visi Perezida wa FERWAFA Bwana Habyarimana Marcel aho iyi kipe imaze ikorera umwiherero.

Hon.Edourd Bamporiki nawe yasabye abakinnyi b'U Rwanda gutahiriza umugozi umwe kuko icyo bagendereye ari umusaruro rusange : yagize ati "Turabasaba gukorera hamwe kuko ni umurage wa Kinyarwanda, mwumve ko u Rwanda rubakeneye muri aka kanya murushakire intsinzi nk’uko Cyilima yaraze Abanyarwanda kuba abatsinzi mujye ku ruhembe mugiye gukotaniraho muharanire kubona amanota atatu natwe abanyarwanda tuzasigara tubasabira.’’ Ikipe y’u Rwanda irahaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa mbere saa 7h00' za mugitondo bikaba byitezwe ko baza kugera mu birwa bya Cape -vert i Praia saa 15h00' bagomba kuba bahasesekaye .

Uyu mukino Amavubi azacakiranamo na Cape- Vert ugomba kuba kuwa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020 i Praia kuri stade yiswe "" Blue Shark Stadium "ku isaha ya saa mbili z’ijoro ,mu gihe imikino iherutse yabanje u Rwanda rwayitakaje -Mozambique 2-0 u Rwanda. Rwanda -1 Cameroon, mu gihe Cap-Vert yagerageje kunganya imikino yombi yabanje Mozambique 2-2 Cape verde -cape vert .







Umwanditsi
reporter

NDAYAMBAJE Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo