Musanze FC gahunda yo gupimisha abakinnyi irihafi bagatangira imyitozo "umuvugizi wa Musanze FC"

Musanze fc gahunda yo gupimisha abakinnyi irihafi bagatangira imyitozo "umuvugizi wa Musanze fc".

Nyuma yaho ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (Ferwafa) rishyizeho amabwiriza amakipe akina amarushanwa ategurwa na Ferwafa agomba gukurikiza bijyanye no kwirinda ikwirakwiza ry'icyorezo cya Covid19 amakipe menshi akomeje kwitegura ngo arebe uburyo yatangira imyitozo aho ku isonga buri kipe igomba kubanza gupimisha abakinnyi mbere yo gutangira imyitozo ndetse abakinnyi bose n'abatoza bakazaba ahantu hamwe.

Musanze fc nimwe mu makipe akina ikuciro cya mbere hano mu Rwanda imyiteguro bayigeze kure bigendanye nibyo basabwe na Ferwafa byo kuba bagomba gupimisha abakozi bose b'ikipe kimwe nandi makipe yitabira amarushanwa ategurwa na (Ferwafa).

Imyiteguro ku ikipe ya Musanze fc irarimbanyije cyane ko ikibuga isanzwe ikoreraho imyitozo cya Stade ubworoherane cyateguwe kandi kimeze neza ndetse ndetse umuvugizi wa Musanze fc me. makuza Rutishyereka Jean yavuze ko byose bimeze neza igisagaye ari ugupimisha abakinnyi ubundi bagatangira imyitozo yagize ati" Gahunda irihafi nuko tutarashyiraho igihe , kandi mu byumweru 3 turateganya kuba twarangije gupimisha abakozi b'ikipe nanone kandi bizagendana na gahunda ya Ferwafa .

Abajijwe aho ikipe ya Musanze fc izaba Me.Makuza Rutishyereka Jean yagize ati" aho ikipe yarisanzwe iba (Local) Hari kindi gikorwa kimuriwemo ariko turimo turashakisha ahandi twashyira abakinnyi turacyarambagiza ahandi hantu heza dufatanyije na Karere kandi aho hantu hagomba kuzaba ariheza cyane hafite n'umutekano uhagije , ubwo rero nitumara kubona aho ikipe izatura natwe tuzahita dupimisha abakinnyi bacu.

Kubijyanye n'ubushobozi bwo gupimisha ikipe ya Musanze fc yagize ati" natwe turacyaganira na Karere ka Musanze kugira ngo natwe turebe ibisabwa kugira ngo natwe badufashe dupimimwe ikipe nkuko andi makipe yagize abikora , ubwo rero ndizeza abafana ko ikipe yabo izatangira vuba imyitozo mu byumweru 3.

Kugeza ubu mu Rwanda amakipe amaze gutangira imyitozo yujuje ibisabwa n'Amakipe 2 gusa ariyo APR fc na As Kigali ndetse na Sunrise fc yamaze guteguza abakinnyi bayo ko imyitozo irihafi ariko magingo aya nayo itaratangira imyitozo. imikino mu Rwanda ikaba imaze amezi agera muri 7 adakinwa bitewe n'icyorezo cya Corona virusi, nubwo kugeza ubu Ferwafa itarashyiraho itariki nyirizina gutangira rya shampiyona abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda baracyari murungabangabo bikaba biteganijwe ko tariki ya 17 Ukwakira 2020 aribwo hazaba intekorusange ya Ferwafa n'abanyamuryango bayo.







Umwanditsi
reporter

NDAYAMBAJE Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo