Umunyezamu Mazimpaka Andre mu nzira yo gukemurirwa ikibazo afitanye na Musanze fc.

Mazimpaka Andre umunyezamu wa Gasogi united yamaze guteguza ikipe ya Musanze ko igomba kumwishyura amafaranga agera kuri miliyoni 1,400,00 nkuko bigaragara mu ibaruwa yandikiye ikipe ya Musanze FC ku gicamusi yayimenyesheje ko ayihaye iminsi 15 yo kuba bamaze kumwishyura amafaranga yagurishijwe ubwo yerekezaga mu ikipe ya Rayon Sport .

Umunyezamu Mazimpaka Andre werekeje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Musanze FC aguzwe miliyoni ebyiri(2,000,000) z'amafaranga y'u Rwanda nkuko Mazimpaka abivuga ko mu masezerano yaragiranye na Musanze FC, akubiye mu gika cyayo cya 4 harimo ko umunsi ikipe ya Musanze FC yamugurishije uyu Muzamu azafata 70% mu gihe Musanze FC izafata 30%,Byumvikana ko Mazimpaka Andre yaguzwe miliyoni 2,000,000 ava muri Musanze FC yerekeza muri Rayon sports yagombaga guhabwa agera kuri 1.400.000 Frw Musanze FC igafata amafaranga 600.000 Frw.

Muri iyi baruwa Mazimpaka asoza avuga ko agendeye ku buryo yabanye neza n'ikipe ya Musanze fc yifuzaga ko ikibazo bafitanye cyarangira mu bwumvikane bitarenze iminsi cumi n'itanu. Akomeza avuga ko atifuza kugirana ibibazo bikomeye n' iyi kipe yabitangarije ikinyamakuru Hanorwanda.com yagize ati"ndifuza ko ibibazo twakwicara tukabikemura neza cyane ko njye nta kunda rwaserera mu makipe mba naraciyemo rero tuzoroshya ibintu turebe ibishoboka ndizera ko tuzumvikana kuri uyu wa mbere nibwo mfitanye gahunda nabo nkuko babinyandikiye kuri (email ) nubundi nshaka ko bansubiza binyuze kuri email mu gihe batabikoze muri ubu buryo nanjye sinshobora kuza i Musanze nkeneye kobanyohereza message nkuko nanjye nabohereje message .

Umuvugizi wa Musanze fc mu kiganiro yahaye Energy Radio dukesha iyi nkuru.me, Makuza Rutishyereka yagize icyo avuga ku kibazo cya Mazimpaka aho avuga ko bakimara kubona ibaruwa bahise bamusubiza yagize ati" ibaruwa twarayibonye tumusaba ko yazaza akaganira n'ikipe ya Musanze fc kugira ngo turebe uburyo ikibazo cyakemuka ".

Mazimpaka yageze muri Musanze fc 2017 avuye mu ikipe ya Mukura victory sport , ava muri Musanze yerekeza muri Rayon sports mu mwaka wa 2018 aho yatwaranye niy'ikipe igikombe cya shampiyona 2018-2019 kuri ubu uyu muzamu yamaze gusinyira ikipe ya Gasogi united itozwa na Cassa Mbogo Andre.







Umwanditsi
reporter

NDAYAMBAJE jean claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo