Umutoza w'ikipe ya kiyovu sport Olivier Karekezi amaze gusesekara mu Rwanda.

Olivier Karekezi amaze gusesekara mu Rwanda. Nyuma gihe kirekire ategerejwe n'abantu batari bake ahanini abafana b'ikipe ya Kiyovu sports Olivier karekezi wigeze kubica bigacika mu ikipe y'igihugu Amavubi ndetse aza no kuyigiriramo ibihe byiza ageze mu Rwanda nyuma ya ho byari biteganijwe ko agera mu Rwanda kuri tariki ya 8 kanama 2020 ariko biza guhinduka bitewe n'umwuka wari mubi mu ikipe ya Kiyovu sport.

Olivier karekezi bakunze gutazira akazina ka "Danger mn " ubusanzwe wibera mu gihugu cyo kumugabane w'iburayi cya Suwede ageze mu Rwanda bitunguranye kuburyo benshi batatekerezaga umunsi azagera mu Rw'imisozi igihumbi , ntakindi kimuzanye usibye gushyira umukono ku masezerano yo gutoza ikipe ya kiyovu spirts izwi nk'urucaca. Uyu mugabo ufite umugire n'abana akaba miminsi ishyize yari yatangaje ko agomba kuzaza abayobozi b'ikipe ya Kiyovu sport bamaze kw'isuganya kuko ubushyize harimo umwaka utari mwiza hagati mubayobozi biyi kipe bityo bituma atagera mu Rwanda nkuko byari biteganijwe.

Aje mu Rwanda hashyize iminsi igera muri 3 hatangajwe ingangabihe y'itangira rya Shampiyona y'umupira w'Amaguru mu Rwanda , aho ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru "Ferwafa" ryatangaje ko ntagihindutse Shampiyona y'umwaka w'imikino 2020-2020 igomba gutangira tariki ya 30 Ukwakira 2020. Ibikorwa bya siporo bikaba byarabaye bihagaze bitewe n'icyorezo cya covid19 cy'ugarije isi muri rusange.







Umwanditsi
reporter

Editor

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo