Ruhago:Menya impamvu umutoza Abdu Mbarushimana atasinyiye ikipe ya Musanze fc.

Ruhago:Menya impamvu Abdu Mbarushimana atasinyiye ikipe ya Musanze fc.

Nyuma yaho ikipe ya Musanze fc itandukanye n'umutoza wayo Adel Ibrahim ukomoka mu gihugu cya Misiri ndetse n'umwunguriza we aba bombi batozaga ikipe ya Musanze fc yahise itangira gutekereza undi Mutoza ushobora gusimbura aba banyamisiri .

Hari abatoza benshi bagiye bavugwa ko bashobora gusimbura uyu Adel ndetse na mugenzi we kwikubitiro havugwaga umutoza Mbarushimana Abdu ndetse bivugwa ko ibiganiro byari bigeze kuri 90% ariko birangira yerekeje mu ikipe ya Bugesera yabajijwe impmvu yateye umugongo Musanze fc akerekeza i Bugesera nkuko yabitangarije ikinyamakuru HanoRwanda.com, mu magambo ye uyu mutoza yagize ati " Musanze fc ifite ikibuga kitari cyiza cyane ko mubizi Bugesera ifite ikibuga cya Tapi sentatic kandi muri gahunda yoyo bakeneye kuzamura abana , ubu rero hano kukibuga cyabugesera bizanyorohera kubera ko Bugesera fc ishaka kubaka ikipe y'igihe kirekire .

Umutoza Abdu Mbarushimana yari asanzwe atoza ikipe ya As Muhanga mu gihe nanone kandi ikipe ya Musanze fc nyuma yo kubura Abdu Mbarushimana bahise basinyisha umutoza Seninga Innocent wasinye imyaka 2 muri iyi kipe ndetse akaba yarihaye intego yo kuzazamura Musanze fc mumakipe 8 yambere muri shampiyona y'umupira w'amaguru biteganijwe ko igomba gusubukurwa muri Nzeli 2020 .

APR fc yatwaye shampiyona 2019-2020 mu gihe Gicumbi fc na Heroes fc zamanutse mu cyiciro cya kabiri, kuri ubu aya makipe yombi yagejeje amaburuwa yabo ku ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (Ferwafa) bajuririra ibyemezo bafatiwe byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.







Umwanditsi
reporter

NDAYAMBAJE jean claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo