Nyuma y'imyaka 4 akinira Sunrise fc Babua Samson arayisezeye

Nyuma y'imyaka 4 akinira Sunrise fc Babua Samson arayisezeye.

Umusore ukomoka mu gihugu cya Nigeria , wari rutahizamu w'ikipe ya sunrise fc yo mu ntara y'iburasirazuba yamaze gusezera muri iyi kipe nyuma yaho bigaraye ko shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda 2019-2020 bivugwa ko ishobora kuzasubukurwa muri nzeri .

Uyu rutahizamu Babua omovire Samson abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yagize ati" umwaka w'imikino 2019-urasubitswe murabeho sunrise fc kipe yanjye , urabeho Nyagatare ahantu nagiriye ibihe byiza intara y'iburasirazuba.

Mu kiganiro kigufi uyu musore yagiranye na Hanorwanda.com yabajijwe aho yaba yiteguye kqerekeza maze mukinyarwanda cyiza avuga ko , yifuzwa n'amakipe menshi hano mu Rwanda yewe ko namwe yamushatse kuva kera harimo Musanze fc, Kiyovu sport, As Kigali na Rayon sport , ariko akomeza avuga ko ashobora kwerekeza hanze y'u Rwanda mu makipe akomeye yagaragaje ko amwifuza, Young Africa yo muri Tanzania, na Azam fc ziramwifuza cyane ko yazikinira.

Babuwa Samson yageze muri sunrise fc mu mwaka wa 2016 kugeza magingo aya akaba yarayoboye ba Rutahizamu hano mu Rwanda kuko yararimbere n'ibitego 17 , nubwo asezeye ariko ntabwo biremezwa neza ko Shampiyona y'u Rwanda isubitswe , kuko hagitegerejwe igisubizo kigomba guturuka muri minisiteri y'umuco na siporo ifatanyije n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (Ferwafa).







Umwanditsi
reporter

NDAYAMBAJE jean claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo