Kamworor, ukomoka muri Kenya Yaciye agahigo mu mukino wo kwiruka

Geoffrey Kamworor, yaciye agahigo ko kwegukana cyimwe cya kabiri cya marato kingana n'ibirometero bisaga 22 mu gihe kingana n'iminota 57 n'amasegonda 59 mu irushanwa ryaberaga i Copenhagen, mu gihugu cya Denmark.

Aka gahigo kari gafitwe na Abraham Kiptum wagaciye ubwo yegukanaga iki gihembo muri Valencia hari mu mwaka wa 2018.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo guhabwa uyu mudari yagize ati

"Nagiye negukana iri rushanwa ryo kwiruka igice cya marato inshuro nyinshi, ariko abafanabanjye bagakomeza kumbaza igihe nzacira agahigo ko kwiruka ibirometero 22 mu gihe gito. Ariko nubwo ikirere cyitanyoroheye, iki nicyo cyarigihe cyabyo ".

Kamwowor abaye umuntu wambere wirukanse ibirometero 22 mu gihe kiri munsi y'iminota 58, si aka gahigo konyine yaciye kuko yagabanyije igihe kingana n'amasegonda 57 ku gihe yari asanzwe akoresha mu kwiruka intera ya 22 km. Uyu mugabo kandi mu mwaka wa 2013, yegukanye irushanwa rya Ras al-Khaimah akoresheje iminota 58 n'amasegonda 54.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo