Byemejwe ko guhera kuwa 13-15 Nzeli 2019 hazakinwa imikino ngaruka mwaka iterwa inkunga n’ikigega Agaciro Development Fund 2019.

Iyi imikino igiye gukinwa ku nshuro ya kane (4) ikazitabirwa n’amakipe yarangije shampiyona y'umwaka ushize ari mu myanya ine ya mbere muri Azam Rwanda premier league 2018-2019.

Nanone n'ibisanzwe aya marushanwa y'uyu mwaka azitabirwa n’amakipe ane (4) ariyo; Rayon Sports, APR FC, Mukura Victory Sport na Police FC kuberako ariyo makipe yasoje ari mu myanya ine ya mbere muri Azam Rwanda Premier League 2018-2019.

Rayon Sports ikaba yarasoje iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona 2018-2019 izagutwara n'igikombe. APR FC yasoje iri ku mwanya wa kabiri, Mukura VS yasoje ku mwanya wa gatatu mu gihe Police FC yasoje ku mwanya wa kane.

Iyi mikino biteganyijwe ko igomba gutangira kuwa 13 Nzeli, igatangira bakina ½ cy’irangiza ari nako kwikubitiro ikipe ya APR FC izahura na Mukura Victory Sport (15h :00’) mbere y’uko Police FC ikina na Rayon Sports ku isaha ya (18h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu kiganiro cyahuje FERWAFA, MINISPOC n'itangazamakuru basobanura uko iri rushanwa riteguye, batangaje ko amakipe azaba yitwaye neza ku munsi wa mbere, azahurira ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki 15 Nzeli 2019 mu gihe amakipe azaba yatsinzwe azahura kugirango haboneke ikipe yegukana umwanya wa gatatu.

Imikino ya nyuma aho izabera ntabwo haremezwa nk’uko Bonny Mugabe umuyobozi uhagarariye ishami rishinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda(FERWAFA) yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo kuri uyu wa Mbere ku cyicaro gikuru cya cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda i Remera

Dore uko gahunda yo guhemba muri uyu mwaka wa 2019:

Ikipe izatwara igikombe muri uyu mwaka izahabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 FRW),
Ikipe ya kabiri ifate miliyoni imwe n’igice (1,500,000 FRW)
Mu gihe ikipe izarangiza ku mwanya wa gatatu izafata ibihumbi magana atanu (500,000 FRW).

Uwayezu Francois Regis umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ashimamgira ko aya marushanwa azafasha amakipe kwitegura neza umwaka utaha w'imikino wa 2019-2020.

Nyuma yo guhemba amakipe , biteganyijwe ko uyu mwaka bazahemba n’abakinnyi ku giti cyabo aho umukinnyi uzitwara neza kurusha bagenzi be muri iri irushanwa (Best Player of the Tournament) azahembwa amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu y’u Rwanda (150,000 FRW), uzatsinda ibitego byinshi (Top scorer) azahembwa ibihumbi ijana (100,000 FRW).







Umwanditsi
reporter

Ndayambaje Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo