Musanze:Kwita Izina tennis tournament 2019 yateguwe na Conservation heritage Turambe yasoje.

Nkuko bisanzwe buri mwaka conservation heritage turambe ihereye mu karere ka Musanze ,intara y'amajyaruguru itegura amarushanwa abanziriza kwita izina abana b'ingagi bavutse muri pariki nasiyonali y'ibirunga., kuri iki cyumweru tariki ya 1 kanama 2019 nibwo hasojwe amarushanwa yiswe "Kwita Izina Tennis Tournament 2019 "

Aya marushanwa yatangiye tariki 31 kanama 2019 abaye ku nshuro ya gatanu aho ategurwa na conservation heritage turambe bafatanyije n'ikigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB).

Umuyobozi waje ahagariye (RDB) Mutangana Eugeni yashimiye byimazeyo conservation heritage Turambe kuri iyi mikino ya Tennis batuguye avuga ko iyi mikino ahanini ihuza urubyiruko bigatuma imenya kubungabunga urusobe neza rw'ibinyabuzima by'umwihariko ingagi zo mubirunga , akomeza avuga ko yizeza ubufatanye burambye mu rwego rwoguteza imbere ubukeragendo binyujijwe mumikino ya Tennis.

Umuyobozi w'ishirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda Hon.Theoneste karenzi yashimye cyane abateguye iyi mikino ya tennis anasaba ko akarere ka Musanze gashyiramo ingufu aya marushanwa akazamura urwego akajya kurwego rundi rurenze , yakomeje avuga ko aya marushanwa agomba byibuze kujya yitabirwa na bandi bakinnyi babigize umwuga ku rwego rw'igihugu yashimiye cyane( RDB) ku bufatanye bagarageje muri aya marushanwa, ashimira n'umuyobozi wa conservation heritage Turambe wateguye iyi mikino.

Aganira na Hanorwanda.com umuyobozi wa Conservative heritage Turambe Akuredusenge Valerie yavuze ko anezerewe cyane kuba aya marushanwa amaze kugera kurundi rwego rushimishije akomeza ashimira byimazeyo ikigo cy'igihugu cy'iterambere( RDB) ko ibafasha mu mitegurire yiyi mikino akomeza avuga ko aya marushanwa yitabiriwe n'ibyiciro bitatu (3) Mu bahungu n'abakobwa bigizwe nimyaka 12,14,18 , akomeza asaba urubyiruko guha agaciro Tennis kuko iteza imbere uyikina.

Abatsinze bose bahawe ibihembo bitandukanye birimo amakaye n'amakaru ,ibikapu, aherekejwe n'ibaruwa irimo ibindi bihembo byo , mucyiciro cy'abana bafite imyaka 12 mubahungu uwambere yabaye Cyubahiro victar, mubakobwa ni Bimenyimana Ishimwe Melissa.

Mucyiciro cy'imyaka 14, mubahungu uwambere yabaye Niyonzima François, mubakobwa ni Ishimwe carine Mucyiciro cy'abafite imyaka 18 mubahungu uwambere wahize abandi yitwa Ishimwe Olade mugihe mubakobwa uwatsinze bagenzi be yitwa Niyonshima Clenia , Kwita Izina Tennis tournament 2019 ikaba yaritabiriwe n'abakinnyi baturutse mugihugu hose. Kwita Izina abana b'ingagi 25 bavutse bikaba biteganijwe tariki ya 6Kanama2019, mu karere ka Musanze, Kinigi ahasanzwe habera uyu muhango.







Umwanditsi
reporter

NDAYAMBAJE jean claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo