Abakozi mu Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (Ferwafa ) basuye ikipe ya Musanze FC.

Nyuma y'ukwezi kumwe ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (Ferwafa ) rishyizeho amabwiriza agenga amakipe yo mu cyiciro cya mbere mubijyanye nibisabwa kugira ngo ikipe ihabwe uburenganzira bwo gukina amarushanwa bakomeje ibikorwa byo kugenzura amakipe.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 kanama 2019 nibwo abakozi mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (Ferwafa)basuye ikipe ya Musanze fc bareba niba koko iyi kipe yujuje ibyangombwa biyemerera kuba yakwitabira amarushanwa ategurwa na Ferwafa.

Musanze fc basanze ibyangombwa byose 80% ibyujuje ariko bategekwa gushyiraho uruzitiro rukikije ikibuga rutandukanya abafana n'abakinnyi nkuko umuvugizi wa Musanze fc Niyonzima Patrick yabitangarije Hanorwanda.com mu kiganiro kirambuye akomeza avuga ko nibamara gutunganya ibi basabwe gukosora bazahabwa (license) ntakabuza. abajijwe kubijyanye n'imyiteguro y'ikipe muri rusange yagize ati" ikipe yiteguye neza twamaze kubona abakinnyi twifuza gusa turacyabura umukinnyi umwe ukina kuruhande rw'ibumoso nimero( 3) ikindi twazamuye abakinnyi (6 ) bazadufasha muri shampiyona .

Ikipe ya Musanze fc mu rwego rwogukomeza kwiyubaka nokugerageza abakinnyi bashya baguzwe muri iyi kipe ya Musanze fc bateguye umukino wa gishuti wabahuje n'ikipe ya Marine fc yo mu karere ka Rubavu umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa kubusa, tubibutse ko umukino wambere wa gishuti Musanze fc yatsinzwe na Police fc ibitego 2 ku busa bwa Musanze fc.

Umutoza mukuru wa Musanze fc Niyongabo AMARS avuga ko agomba kuzatwara kimwe mubikombe bikinirwa hano mu Rwanda cyangwa se ikipe akayizana mumakipe atanu yambere. Shampiyona y'u Rwanda igomba gutangira tariki ya 4 ukwakira 2019 itarabona umuterankunga nyuma yaho Azam igaragaje ko itazongera kuba umufatanyabikorwa na Ferwafa.







Umwanditsi
reporter

Ndayambaje Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo