Korali Shiloh ikomeje gushyira hanze indirimbo zikozwe mu buryo bwa Live Recording

Kuri iyi nshuro, Korali Shiloh yashyize hanze indirimbo bise 'NTUZATINYE'

Mu kiganiro twagiranye n'umuyobozi wungirije wa korali Shiloh; Mugisha Joshua, twamubajije ubutumwa bukuru buri muri iyi ndirimbo. Yatangiye agira ati;

'Ntuzatinye ni indirimbo yo guhumuriza abantu muri rusange. Ni indirimbo twanditse tuyikomoye mw'ijambo ry'Imana, aho Imana ubwayo yagiye yereka ubwoko bwayo ko budakwiye gutinya, ko izaburwanirira kugeza kw'iherezo ry'urugendo'.

Yakomeje agira ati; 'Muri iyi minsi, abantu barihebye, abandi babuze ibyiringiro, birashoboka ko hari n'abumva barambiwe kubaho, ariko indirimbo ntuzatinye, ni indirimbo ihumuriza abo bose, ibereka ko ibyo banyuramo byose Imana ibizi kandi yiteguye kubarwanirira'

Korali Shiloh yasohoye indirimbo nshya ikozwe mu buryo bwa Live Recording mu gihe yari imaze igihe kigera ku mezi 2 nta ndirimbo nshya yabo irajya hanze. Mu kiganiro twagiranye n'umuyobozi, yadusobanuriye ko gutunganya videos za Live Recording bisaba umwanya uhagije n'ubushobozi, ibyo bikaba byatuma indirimbo zitaza kenshi gashoboka. Yongeyeho ko uko Imana izabashoboza, ari ko bazakomeza gusohora ibihangano byabo muri ubu buryo.

Korali Shiloh ni imwe mu makorali 8 akorera umurimo w'Imana kuri ADEPR Muhoza i Musanze. Ni Korali igizwe ahanini n'urubyiruko rw'abanyeshuri ndetse n'abafite akazi. Mu gutangira ibikorwa bya Live Recording, bahereye ku ndirimbo 'Ndakwifuza' yakunzwe n'abatari bake ikurikirwa na 'Abashaka ubwiza', ubu hagezweho 'Ntuzatinye'.

Umuyobozi wungirije wa Korali Shiloh, yatubwiye ko bateganya gukomeza gushyira hanze izindi ndirimbo muri ubu buryo, gukora ibitaramo bifashishije ikoranabuhanga no gukora ibindi byose Imana izabashoboza.







Umwanditsi
reporter

HANORWANDA

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo