Korari Beulah ADEPR Gatenga, yasohoye indirimbo ukwiriye gutega amatwi muri ibi bihe

Beulah ni korari ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Kigali, Paruwase ya Gatenga, Umudugudu wa Gatenga

Beulah yatangiye gukora umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka w’ 1998 itangijwe n’ababyeyi 18 bishyize hamwe ngo bamamaze ubutumwabwiza babinyujije mundirimbo zihimbaza Imana. Iyi korari yaje guhabwa izina mu mwaka wa 2000

Kuri ubu ni korari ikomeye doreko imaze kugira abaririmbyi 97 barimo ababyeyi, ndetse n’urubyiruko. Nyuma yo kumurika Album 4 zikozwe muburyo bw’amajwi (Audio) n’amashusho y’indirimbo 3, Beulah yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo yakane, indirimbo bise ICYOTURUSHA ABANDI Mukiganiro hanorwanda.com yagiranye n’umuyobozi ushonzwe itangazamakuru muri iyi korari, twamubajije kubutumwa bashatse kunyuza muri iyindirimbo, yagize ati:
“Icyo turusha abanda ni uko twasezeranyi ubugingo bw’iteka” yakomeje avuga ko nubwo bo bababara, ndetse bagahura n’ibibazo nk’ibyabandi, avugako bo bafite icyo barusha abanda aribwo ubugingo buhoraho.

Ukeneye kumva indirimbo za Beulah Choir, nokureba iyi ndirimboyabo nshya, wajya kuri YouTube channel yabo ariyo Beulah choir ADEPR GATENGA







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Emmanuel
03-Sep-2020
HanoRwanda.com murakora rwose pe Imana ujye inaha imigisha myinshi cyane
Donath
03-Sep-2020
Imana ibakomereze amaboko, ibakoreshe iby'ubutwari mugihe cyabo. Hano Rwanda muhabwe umugisha muba mwatugejejeho inkuru nziza zigezweho

Tanga igitekerezo