Umuhanzi Emma Daniel yasohoye indirimbo Yadah isohokana n'amashusho yayo

Umuramyi Emma Daniel Usengera mu itorero rya New life Bible Church Kicukiro, umaze imyaka 5 aririmba akaba yashyize hanze indirimbo ya 5 harimo Nahisemo,Yahweh,Uri mwiza ndetse nizindi, ubu akaba yashyize hanze Yadah ivuga kuzamura amaboko Dushima.

Uyumuramyi yavuze byinshi kubyatumye ashyira iyindirimbo hanze akanayoya Yadah, aho yagize ati " igitekerezo Nagikuye kubuzima umuntu abamo buri munsi kuba tubayeho neza twagira aho dushyika tukibwira ko ari ubuhanga bwacu cyangwa imbaraga zacu nyamara tubeshejweho n'ubuntu Imana itugirira.

Akaba yakomeje avugako Irimo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko bakwiye kujya bibuka ibyo Imana yakoze bakayishimira,nkuko mugutegeka kwa kabiri 8-12 hatubwira ngo n'imumara kurya mugahaga ntimuzibagirwe ko ndi Imana yabakuye mu gihugu cy'uburetwa nkabacisha mubutayu ahataba amazi nkaba kurira amazi mu rutare nkabagaburira manu ivuye mu ijuru.

Emma Daniel umusore usanzwe aririmba indirimbo zikora abantu kumutima bagafashwa nazo kuri iyi ndirimbo ya 5 yashyize hanze ikaba yasohokanye n'amashusho yayo aho hari amagambo agarukamo muri Korasi yayo Ati " Nzaririmba ishimwe ryawe mana ibyo wankoreye sinabivuga ngo mbirangize wankuye muri egiputa.

Emma Daniel avugako afite gahunda yo gukora izindi ndetse n'ogutegura album ye aho avugako biteganyijwe ko bikunze yayishyira hanze mu mwaka utaha wa 2021 cyane ko afite gahunda yokumanza gushyira hanze Umuzingo w'indirimbo 8 zajwi dore ko muri izo hamaze Gusohoka 5 haraburamo 3 ngo yuzure. Kanda hano w'umve indirimbo Yadah ya Emma Daniel https://youtu.be/qvIG365pRh8







Umwanditsi
reporter

Jean gugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo