Canada:Umuramyi Byishimo Patrick yashyize hanze amashusho yindirimbo Ubuntu bwawe

Byishimo Patrick Umuramyi ukorera Muzika hanze y'u Rwanda yashyize hanze indirimbo ya 5 isohokana n'amashusho yayo.>/b>

Uyu musore w'imyaka 21 yamavuko akaba yaratangiriye muzika mu Gihugu cya Kenya mu mwaka wa 2013 arinabwo yashyize hanze indirimbo yakunzwe cyane yo mu giswahili yitwa "Najua" aho akimara gutangira kuririmba umwe muba Bishop bo muri Kenya yamwemereye kumukorera Album yose akaba yarahereye kuri iyi Najua.

Mukiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa HanoRwanda.com yavuzeko yinjiye muri muzika ihimbaza Imana kugirango afatanye n'abandi kwamamaza n'okwagura ubwami bwimana abantu bakanezerwa kandi bagahumurizwa n'ibyiza byahera hayo.

Kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Canada akaba asanzwe Ari umuyobozi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana murusengero bamwe bitwa Aba "Team Leader praise and worship" .

Byishimo Patrick yatangajeko yaje aje atazasubira inyuma avugako yaje gukorera Imana aho yagize ati "muri imbaraga zanjye ndi Imbaraga zanyu tuzagera kubikomeye kandi twajekubwira amahanga Imbaraga z'Imana zikomeye.

Mubutumwa buri muri iyi ndirimbo "Ubuntu bwawe" yavuzeko Ivuga ku buntu bw'Imana kuko Aribwo bwaducunguye kuko Ubuntu bw'Imana Aribwo bwaducunguye bityo isi yose ikwiye kumenya ubuntu bw'Imana bwatubohoye.

Byishimo Patrick wahereye ku ndirimbo yitwa Unajua iyi 'ubuntu bwawe ije Ari indirimbo 5 nyuma ya Shirubwo, unyuhagire, Yesu aranzi yakoranye na Gentil umwe mubaramyi bazwi cyane mu Rwanda.

Byishimo Patrick akaba aje yiyongera kubandi bahanzi batandukanye bakorera Muzika Yabo hanze Y'u Rwanda America n'ahandi kandi ibihangano byabo bigakundwa. Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Byishimo Patrick Ubuntu bwawe. https://youtu.be/AjZbaCpci-4







Umwanditsi
reporter

Jean gugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

MACECE
21-Aug-2020
Nakomereze aho n'Imana ikomeze imushyigikire

Tanga igitekerezo