ADEPR: Imbamutima z'Abakristo bo ku mudugudu wa Muhoza basengeye mu rusengero rushya nyuma y'amezi asaga 4 insengero zifunze

ADEPR Muhoza ni umudugudu wa ADEPR ubarizwa i Musanze, ukaba ubaruweho Abakristo barenga 2500 ndetse ukaba ubarizwaho amakorali 8.

Nyuma y'uko uwo mudugudu wemerewe gusenga, bamaze gushyiraho gahunda y'amateraniro 3 aho buri teraniro rizajya ryitabirwa n'Abakristo 300 nk'uko amabwiriza abivuga.

Ngenzi Jean Jacques usanzwe ari Umukristo ku mudugudu wa ADEPR Muhoza ndetse akaba n'umwe mu bayobozi n'abacuranzi ba korali Goshen yagize ati; 'Ni ishimwe rikomeye cyane kandi turashima Imana ko yaturindiye aho twari turi duteranira iwacu mu rugo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ariko Imana ikaba itwemereye kugaruka mu nzu yayo'

Yakomeje agira ati; 'Ikindi kigeretseho, nka Korali Goshen turashima Imana ko tugarutse mu nzu yayo duteranira mu rusengero rushya. Cyari igihe kinini tubisengera none Imana isohoje isezerano ryayo.

Nyuma y'uko badufunguriye urusengero, turishimye cyane ko Imana yaturinze aho twari hose tukaba turi amahoro kandi twongeye kwitabira amateraniro yera mu nzu ihesheje Imana icyubahiro.'

Sifa Dorcas; umu maman benshi bakunze muri Korali Urukundo na Korali Iriba; mu kiganiro yagiranye na HanoRwanda.com nawe yagaragaje amarangamutima ye n'umunezero atewe no kwisanga mu nyubako nshya, aho yagize ati; 'Biduteye ibyishimo guteranira hamwe nyuma y'iminsi myinshi kubera icyorezo cyugarije isi cya Covid-19.'

'Nubwo iki cyorezo kitaracogora ariko dukomeje ingamba zo kukirwanya nk'uko twabitojwe. Guteranira mu rusengero rwacu rushya byo bituguye neza cyane. Nubwo hagikenewe byinshi ngo rwuzure ariko aho bigeze Imana ishimwe cyane.'

Yakomeje agira ati; 'Hamwe no gusenga Imana, twizeye ko ibihe byiza bizagaruka abantu bakongera kwisanga basabana kandi baguwe neza n'ubwo ibi ari ibihe bitoroheye buri wese' Mu nyigisho yatambukije; Umushumba w'Itorero ry'akarere rya Musanze; Rev. Ndizeye Charles, yagarutse ku magambo ahumuriza anabwira abantu ko icyi cyorezo cya Covid-19 cyabatunguye, gikwiye kuba cyarabasigiye isomo rikomeye. Yagize ati; 'Corona yatumye abatarasengeraga mu rugo dutangira guteranira mu rugo. Uwatangaga amaturo n'icyacumi yarakomeje aragitanga ndetse n'inyubako irakomeza irubakwa arinayo mpamvu muyicayemo ubu.'

Uyu mushumba yashimangiye ko ikindi Corona yakwigisha abantu, ari uguhora biteguye ukugaruka kwa Yesu. Yavuze ko uko hari kuwa 6 mu kwezi kwa 3 bumva buri bucye bajya gusenga, ariko hagasohoka amabwiriza y'uko insengero zifunzwe mu buryo butunguranye, ari ko umunsi umwe; abantu bazaba bahugiye mu byabo maze Yesu akagaruka gutwara itorero rye.

Yongeyeho ko n'iyo Yesu ataza nonaha ariko n'urupfu rushobora gutungurana bityo ko abantu bagomba guhora biteguye.







Umwanditsi
reporter

Jean gugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo