Dukwiye kujyana n' ihinduka ry' ibihe turimo " Mbarushimana Pio"

Umunyamakuru wa RBA akaba n' umuhanzi w' indirimbo zihimbaza kandi zikaramya Imana Mbarushimana Pio avuga ko tukiri mu isi tudakwiye kwirengagiza ko tugomba guhura n' ibitugoye kandi biturusha birimo uburwayi, ubukene, inzara, gupfusha ndetse n' indwara z' ibyorezo nka covid_19.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko icyingenzi mu buzima bwa buri munsi bwa muntu ni ukumenya ibihe arimo maze ubundi akagerageza kujyana na byo bivuze ko tudakwiye kujya gusenga ngo twirare maze ngo tunanirwe kwirinda coronavirusi.

Mbarushimana Pio akomeza avuga ko tudakwiye kujya gusenga muri iyi minsi insengero zafunguwe twiraye kuko Imana ifasha uwifashije, akomeza avuga ko tudakwiye kugira imyumvire yo kumva ko ubwo twageze mu rusengero, ntitwakwandura kuko ntaho satani atarasa imyambi mu isi bityo no mu nsengero twahandurira Corona virusi

Muri Werurwe ni bwo MBARUSHIMANA Pio yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ‘’ UDUTABARE’’. Icyo gihe yashimangiye ko yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho yari yatangaje ko nyuma y’ukwezi kumwe aza gushyira hanze indi ndirimbo ya kabiri.

uUyu muhanzi akomeza avuga ko agiye gukomezanya umuvuduko wo hejuru mu kugeza ku bakunzi b’umuziki ibihangano bye. ‘’

Indirimbo uyu muhanzi yise "HARI INDI SI" yiganjemo amagambo ahumuriza abantu, abibutsa ko n’ubwo twababara ariko hari indi isi turi gutegurirwa na Yesu, ariyo UBWAMI BW’IJURU. Muri iyi ndirimbo hari aho uyu muhanzi yagize ati '’ Yesu azaduhanagura amarira twaririye muri iyi si y’akaga. Azatwambika amakanzu n’inyenyeri twatsindiye muri uru rugamba rw’iy’isi.

Akomeza agira ati "Tuzicarana n’Imana umuremyi w’isi, turirimba ya ndirimbo ya Mose, dutambatamba turya za mbuto zahishwe, ndagukumbuje nawe tuzabane mu munezero.’’

Umuhanzi Piyo ashimangira ko aje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko avuga ko azajya akora n’ibindi bihangano byibanda ku bumwe bw’Abanyarwanda, n’ibindi bifite isomo ryagira icyo rimarira isi yose muri rusange.

MBARUSHIMANA Pio ni umunyamakuru umenyerewe cyane mu gutangaza amakuru yo mu ntara y’amajyaruguru kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu, by’umwihariko akaba akorera kuri Radiyo Musanze.







Umwanditsi
reporter

Dushimimana Jacques

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo