Dore Korali 5 zo muri ADEPR zagaragaje ubudasa zigakomeza ivugabutumwa mu bihe bikomeye byo kwirinda Covid-19

Guhera tariki 08/03/2020, Ibikorwa byinshi mu Rwanda byarafunzwe kubwo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Covid-19. Insengero kimwe n'andi materaniro y'abantu benshi nazo ntizasigaye kuko kw'ikubitiro ziri mu zafunzwe mbere, hakurikiraho ibihe bya Gahunda ya Guma mu rugo yatumye ibikorwa byose byahuzaga Abakristo byose bihagarara burundu.

Mu nsengero nyinshi hagaragara amatsinda agizwe n'abaririmbyi azwi kw'izina rya Korali. Ubusanzwe tumenyereye ko amakorali yifashisha indirimbo zayo mu gutanga ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Mu gukora ibi; korali zifashisha ingendo z'ivugabutumwa, ibitaramo by'ivugabutumwa ndetse n'amateraniro. Mu bihe bidasanzwe rero, abantu babaho mu buryo budasanzwe ndetse abantu bagakora ibidasanzwe.

Pawulo (Intumwa y'Imana); Nyuma yo guhindurirwa izina no kwemera gukurikira Yesu, yakoze umurimo w'ivugabutumwa mu bihe bidasanzwe avuga ubutumwa ahashoboka ndetse n'ahadashoboka kandi yagiye abwiriza amatorero atandukanye yo mu bihugu binyuranye; harimo n'ibyo intumwa za Yesu zitari zarigeze zikandagiramo.

Muri ibi bihe turimo bikomeye, hari amakorali yagaragaje ubudasa maze akoresha uburyo bushoboka bwose ngo akomeze ibikorwa by'ivugabutumwa akoresheje ikoranabuhanga kugira ngo abashoboye kujya kuri Murandasi (Internet), abumva amaradiyo, abareba televiziyo bose bashobore kumva ubutumwa bwiza.

Muri iyi nkuru, tugiye kubagaragariza Korali 5 zibarizwa mw'itorero ADEPR zagaragaje ubudasa aho zakoresheje uburyo bwose bushoboka ariko zigakomeza ivugabutumwa mu bihe bikomeye n'ubwo duhereye Kuri 5 hari n'izindi tuzabagezaho mucyumweru kizaza.

Korali Beulah; ADEPR Gatenga yatanze urugero rwiza rwo gukora ivugabutumwa mu bihe bigoye.

Tudatinze cyane, Korari Beulah ibarizwa mu mujyi wa Kigali kuri ADEPR Gatenga, ni imwe mu makorali yakomeje ivugabutumwa mu bihe bigoye turimo dore ko yashyize hanze indirimbo nshya maze ihumuriza abantu inakora ku mitima yabo.

Mu kiganiro n'umuyobozi w'iyi korari Donath Yagize ati "Muri iki gihe cya Corona, twasohoye indirimbo imwe yitwa Hari Igitondo   iya kabiri turayisohora mu ntangiriro z'icyumweru gitaha yitwa Icyo Turusha Abandi Umusaruro twabonye ni uko mu bigaragara, abantu bakunze iyo ndirimbo ndetse bakayireba ari benshi"

"Ibi bihe byo biragoye mu buryo bwose. Twakomeje gusenga Imana, dusengera hamwe nk'abaririmbyi online dukoresheje imbuga nkoranyambaga dukora amateraniro, tumenya abafite ibibazo (social) hanyuma twishakamo uburyo bwo kubikemura nka korali dushyize hamwe imbaraga"

Ku kibazo cyo kuba insengero zifunze bishobora kuzatuma bamwe mu baririmbyi bacogora mu nzira y'agakiza, Donath yagize ati; "Kuba insengero zifunze, ntabwo byatuvanye mu mwuka kuko twakomeje kuba hafi y'umukumbi, dushyiraho gahunda yo gusenga, ibyo bigatuma abantu bahorana inyota y'iby'Imana.

Kuba twasanga hari intama zavunitse cyangwa zitakibirimo yaba ari impanuka nk'izindi kuko ibyo twagombaga gukora twarabikoze" Mu butumwa yageneye abantu batandukanye yagize ati; "Ubutumwa mfite ni ubwo gukomeza abakozi b'Imana, niko dukomeza kugarazaza ko ubwami bw'Imana buri muri twe.

Iki ni igihe cyo gucana amatabaza yacu akamurikira abatuye isi yose, iki ni igihe cyo kwamamaza Yesu twizeye ko ari muzima muri twe, dutanga ubutumwa bwo kwihanisha no kwiringiza abantu kuko Yesu azaza kandi atazatinda" Iyi ndirimbo nshya ya Korari Beulah yagiye hanze tariki 28/04/2020 ikaba yitwa "Hari igitondo" Kanda hano Uyumve https://youtu.be/U9W0ltz-9aA

Tugaruke nokuri Korali Siloam; ADEPR Kumukenke ikomeje kwigarurira imitima y'abakunda indirimbo zihimbaza Imana.

Tukiri mu mujyi wa Kigali, reka twerekeze kuri korari igenda ihumuriza Abanyarwanda bakunda indirimbo zihimbaza Imana ku buryo bufatika, cyane ko ifite n'igice kinini cy'abayikurikirana cyane

Muri iki gihugu, uwavuga ko korali Siloam ari imwe mu makorari akunzwe cyane muri ADEPR ntiyaba abeshye aho ikundirwa cyane ubutumwa bwiza bwuzuye mu bihangano byabo biherekejwe n'umuziki uri ku rwego rwo hejuru ariko kandi igakundirwa n'uko iririmbwamo na bamwe mu bahanzi bakomeye muri muzika ihimbaza Imana mu Rwanda nka Jado Sinza ndetse na Bosco Nshuti.

Muri ibi bihe bikomeye rero, Korali Siloam ni korali yakomeje ivugabutumwa ikoresheje ahanini urubuga rwayo rwa YouTube.

Korali Siloam yakoresheje uburyo bwa Live recording mu gushyira hanze indirimbo zagiye zifasha benshi. Zimwe muri izi ndirimbo ni; "Ha Umugisha igihugu", "Umwuka wera" n'izindi. Ntabwo ari ibi gusa kuko korali Siloam yashyize hanze amashusho ya zimwe mu ndirimbo zabo nka "Ibyo Imana yibwira"

Mu kiganiro n'umuyobozi wa korari Siloam yagize ati; "Duheruka guterana kw'itariki 8/3/2020. Kuva icyo gihe tumaze gushyira ku rubuga rwacu rwa Youtube indirimbo 10" "Umusaruro ni uko ubutumwa bwiza bwakomeje kuvugwa bukagera n'aho twe tutari tukibashije kugera cyangwa n'aho tutagera.

Ibyo tubibona mu batanga ubuhamya ko ubutumwa buri mu ndirimbo turirimba bububaka. Uko twabyitwayemo rero nta kundi; ni ukuba twari dusanganywe ibihangano byari bitarasohoka ariko byarakozwe mu gihe byari bigishoboka.

Ubwo hazaga Gahunda ya Guma mu rugo rero, twabonye umwanya wo kugenda tubisangiza abadukurikira gahoro gahoro."

Mu ndirimbo 10 Siloam ikorera umurimo w'imana kuri ADEPR Kumukenke, Hari iyo baherutse gushyira hanze bise "Ni wowe bugingo bwacu" Yasohotse tariki 21/06/2020 Kanda hano uyumve https://youtu.be/2RNNd1wyrAM

Holy Nation Choir; ADEPR Gatenga. Tukiri mu mujyi Kigali, nta wavuga korali zakoze ivugabutumwa mu bihe bikomeye turimo ngo yirengagize Korari Holy Nation ibarizwa kuri ADEPR Gatenga.

Iyi korali yagiye ifasha imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zayo nka 'Ibihe nsenga Uwiteka' na 'Namenye neza'. Iyi korali nayo iherutse gushyira hanze amajwi n'amashusho by'indirimbo nshya yabo ikaba yitwa "Yeriko". Twagerageje kuganira n'umuyobozi wayo ntibyadukundira.

Kanda hano urebe "Yeriko" https://youtu.be/vsI_iCOGXMo

Korali Siyoni; ADEPR Jenda; Korali yigaruriye imitima ya benshi mu bice by'Uburengerazuba n'Amajyaruguru.

Tuvuye mu mujyi wa Kigali, reka twerekeze mu ntara y'Uburengerazuba aho dusanga Korali Siyoni. Iyi korali ikunzwe na benshi nayo yakoze ibidasanzwe mu bihe bikomeye. Umunyamakuru wa Hanorwanda aganira n'umuyobozi w'iyi korari; yagize ati: "Mu bihe bidasanzwe turimo, twasohoye indirimbo 5.

Ni indirimbo twari twarakoze, twitegura kugenda tuzishyira kuri YouTube, cyane ko twiteguraga yubile muri uyu mwaka. Haje iki cyoreza cya Covid-19 rero, duhita tuzishyiraho ngo dukomeze kuvuga ubutumwa.

Abantu benshi batubwiye ko indirimbo hari icyo zubatse mu bugingo bwabo, twe rero uwo niwo musaruro tuba dushaka; Iyo umuntu atubwiye ko yabonye ihumure kubw'indirimbo duhita tubona ko twabonye umusaruro" Yakomeje avuga ko mu bihe bigoye bya Covid-19 bakomeje kuguma mu rugo bafasha abagezweho n'ingaruka za Covid.

Iyi korari nubwo ibarizwa mu gace k'icyaro, ntibiyibuza gufata no gukora ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu, dore ko ari imwe mu makorari yo mu ntara ahagaze neza muri iki gihugu doreko ari korari twashyira Mu cyiciro kimwe na Goshen ADEPR Muhoza tutigeze tubona muri ibi bihe , korari Iriba, nandi.

Kanda hano urebe indirimbo yabo bise "Humura" bashyize hanze tariki 28/04/2020 https://youtu.be/mkGieyhAOas

Korali Shiloh; ADEPR Muhoza; Korali itanga icyizere cyo kuzaba imwe mu makorali akomeye.

Mu bihe bikomeye turimo, Korali Shiloh ibarizwa muri ADEPR Musanze yakomeje ivugabutumwa ikoresheje uburyo butamenyerewe cyane mu makorali bwa Live Recording.

Korali Shiloh yashyize hanze indirimbo yitwa 'NDAKWIFUZA' ikozwe mu buryo bwa Live Recording. Indirimbo ndakwifuza ni indirimbo yakiriwe neza n'abakunzi ba Muzika ihimbaza Imana ku bw'amagambo meza ayirimo kandi ashingiye kw'Ijambo ry'Imana, urusobe rw'amajwi meza biherekejwe n'umuziki unogeye amatwi.

Korali Shiloh ni korali imaze imyaka 3 yonyine ivutse. Ni korali yiganjemo urubyiruko aho abenshi mu bayigize ari abanyeshuri muri za Kaminuza na Segonderi. Benshi mu bayikurikiranira hafi bayibonamo impano ikomeye ndetse n'ahazaza heza muri muzika ihimbaza Imana mw'itorero rya ADEPR.

Ibi babishingira ku bikorwa bidasanzwe iyi korali igenda itegura birimo ibitaramo bisoza umwaka bigenda bihembura imitima ya benshi, ingendo z'ivugabutumwa n'ibindi. Mu kiganiro n'umuyobozi w'iyi korari; Umutoni Aliane utashatse kuvuga byinshi twamubajije ku musaruro abona muri ibi bikorwa bya live recording barimo gukora mu bihe bidasanzwe.

Yagize ati "Umusaruro ni mwinshi. Gusa ikiruta byose, ni uko turi kubona umubare munini w'abatubwira ko muri ibi bihe insengero zifunze, bafashijwe n'ubutumwa buri mu ndirimbo zacu." Kanda hano urebe indirimbo 'Ndakwifuza' yasohotse tariki ya 12/06/2020 https://youtu.be/2wbs5o2I5i4

Uwavuga iby'amakorali yakomeje ivugabutumwa muri bihe bikomeye byaba byinshi, cyane ko hari amakorali atarakoze ivugabutumwa mu buryo bw'indirimbo ariko agakora ivugabutumwa rijyanye n'imirimo nko; Gufasha abababaye ndetse no kuremera abagezweho n'ingaruka z'icyorezo cya Corona Virus kandi ibyo nabyo bikaba ari ibintu Imana yishimira.

Ni byinshi twakwibaza ku makorari akomeye twari dusanzwe tumenyereye muri ADEPR ariko tutigeze twumva amakuru yayo muri aya mezi ane ashize. Aha twavuga nka korali Shalom ibarizwa kuri ADEPR Nyarugenge. Mu kiganiro twagiranye n'umuyobozi wayo, twamubajije niba  hari indirimbo baba baherutse gushyira hanze maze agira ati; 'Oya!Birumvikana ko nk'abandi bose twagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yo kuguma mu rugo.

Icyakora; nyuma y'uko zimwe mu ngamba zagiye zoroshywa,  tumaze gukora Indirimbo imwe y'amajwi ikaba irimo gutunganywa. Umusaruro wayo turitegura kuwubona mu gihe izaba imaze gusohoka kuko abantu banyotewe n'ubutumwa buyirimo."

Ibi byaduteye gukomeza kwibaza icyo amakorali asanzwe akomeye muri ADEPR nka Korali Hoziyana (Nyarugenge), Bethlehem (Rubavu), Iriba (Huye), Goshen (Musanze), n'ayandi yakoze muri ibi bihe bidasanzwe tukaba tugikurikirana amakuru yaya makorari yibigugu twari dusanzwe tumenyereye cyane mukuvugwa.







Umwanditsi
reporter

Jean gugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Ndagijimana jaea naptiste
03-Jul-2020
Nanjye mba naragiyeyo nkabwira imana ko ndambiwe Corona. Virusi mugihugu cyacu
03-Jul-2020

Tanga igitekerezo