Ni uwuhe musaruro Korali Shiloh yiteze mu buryo budasanzwe bw'ivugabutumwa yatangiye?"

Mu minsi mike ishize, Korali Shiloh yatangiye igikorwa cy'ivugabutumwa mu buryo bwa LIVE RECORDING; aho itsinda rito ry'abaririmbyi b'iyi korali baririmba indirimbo zayo mu buryo bwa Live, hagafatwa amashusho n'amajwi hanyuma bikanyuzwa ku rubuga rwa YouTube rw'iyi korali.

Mu gutangira ubu buryo budasanzwe bw'ivugabutumwa, korali Shiloh yahereye ku ndirimbo yabo yitwa *'NDAKWIFUZA'*; Aho bayiririmbye bakanayicuranga mu buryo bwa Live. Tuganira n'umwe mu bayobozi ba korali, Mugisha Joshua; twamubajije ubutumwa buri muri iyi ndirimbo hanyuma adusubiza agira ati; "Ndakwifuza; ni indirimbo yanditse mu buryo bw'isengesho.

Ni indirimbo twifuje gusenga, tubwira Imana ko tuyikeneye muri iyi minsi ikomeye. Inspiration (Igitekerezo) cy'iyi ndirimbo twacyivanye muri Bibiliya muri Zaburi 42:2 havuga ngo; Nk'uko imparakazi yahagizwa no Gushaka amazi, Ni ko umutima wanjye wahagizwa no gushaka Imana.

Ubwo rero, twabonye ko muri iyi minsi hari ibibazo bitandukanye birimo ubushomeri, uburwayi, inzara n'ibindi, bityo tubona ko bikwiye ko twese hamwe nk'abanyarwanda dusengera hamwe, tubwira Imana ko tuyifuza, ko ndetse twifuza ihumure ryayo muri iyi minsi".

Ubwo iyi ndirimbo yageraga hanze, ni indirimbo yishimiwe ndetse ikundwa na benshi, bigaragazwa n'umubare w'abamaze kuyireba kuri YouTube ndetse n'ibitekerezo abenshi bayitangaho.

Tuganira na Mugisha Joshua, Umuyobozi wungirije wa korali akaba n'umwe mu bacuranzi bayo, yatubwiye impamvu bahisemo gukora iyi ndirimbo mu buryo bwa Live Recording kurusha kuyikora mu buryo busanzwe.

Uyu muyobozi yatubwiye ko uburyo bwa Live Recording ari uburyo bwiza kandi bwihuse bwo gukora indirimbo kuko amajwi n'amashusho bifatirwa icya rimwe ubundi nyuma y'igihe gito cyane bigahita bishyirwa hanze.

Ni mu gihe gukora indirimbo mu buryo busanzwe, bafata amajwi buri cyiciro ukwacyo, ndetse n'abacuranzi ukwabo, bigatwara umwanya munini. Uyu muyobozi twamubajije intego nyamukuru bari bafite ubwo batangiraga iki gikorwa cya Live Recording, maze atubwira ko intego yabo ya mbere nk'abaririmbyi ari ivugabutumwa.

Mu magambo ye yagize ati; "Intego yacu nyamukuru, ni ukuvuga ubutumwa bwiza ndetse no gusakaza ijambo ry'Imana ku bantu benshi bashoboka tubinyujije mu ndirimbo zacu.

Ubu rero, twabonye ko ubwo insengero zifunze, tukaba tutabona uko dukomeza ivugabutumwa nka korali, dukwiriye gukora ivugabutumwa dukoresheje ikoranabuhanga, kugira ngo abantu bose cyane cyane ababashaga kumva indirimbo z'Imana ari uko baje mu rusengero, babashe no kuzumva bibereye mu ngo zabo".

Nyuma y'uko korali Shiloh ishyize hanze indirimbo yayo ya mbere ikozwe mu buryo bwa Live Recording hanze, twabajije uyu muyobozi niba umusaruro bari biteze bijyanye n'intego zabo barawugezeho.

yatubwiye ko umusaruro bawubonye kubera ko indirimbo yabo yakoze ku mitima y'abantu batari bake ariko ngo bakaba biteze ko iyi ndirimbo izakomeza kugira icyo ikora ku bugingo bw'abayumva.

Ni iyihe myumvire abandi baririmbyi batagaragara mw'itsinda rito rigaragara muri video bafite kuri iki gikorwa?

Tuganira n'ubuyobozi bwa Shiloh, twabubajije uko abaririmbyi batagaragaye muri iyi video babyakiriye, cyane ko rimwe na rimwe Satani ashobora kubyuririraho agateza umwuka mubi muri korali. Abayobozi batubwiye ko abaririmbyi bose muri rusange bakiriye iki gikorwa neza ndetse byongera gushimangirwa na bamwe mu baririmbyi ubwabo; bakaba bavuga ko intego nyamukuru ari iy'uko ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bugera ku bantu benshi, izina ry'Imana rigashyirwa hejuru, ko ibindi byose nta gaciro bifite. Korali Shiloh ni korali ibarizwa mw'itorero rya ADEPR, Akarere ka Musanze muri Paruwasi ya Muhoza mu mujyi wa Musanze. Ni korali igizwe 100% n'urubyiruko ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 2017 uyumwaka ukaba ugiye kuba umwaka wa kane iyi korali ihawe izina rya korali Shiloh ikemerwa mu zindi korali.

Iyi korali irashishikariza Abakristo bose gukurikira ubutumwa bwiza inyuza mu ndirimbo zayo kuri YouTube ndetse bakabusangiza n'abandi. Kanda hano Wumve live Recording ya Korari Shiloh https://youtu.be/2wbs5o2I5i4 https://youtu.be/2wbs5o2I5i4







Umwanditsi
reporter

Jean gugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo