Nziza Innocent Umuhanzi Nyarwanda uba muri USA yashyize hanze indirimbo nshya yise ' Ejo Hanjye

Umuhanzi uririmba indirimbo ziramya kandi zigahimbaza Imana Nziza Innocent yashyize hanze indirimbo yisea "Ejo hanjye , ni indirimbo irimo ubutumwa bushimangira ko ejo hanjye nahawe yahateguye.

Nziza Innocent ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zaririmbiwe Imana uyu muhanzi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda ari ko ubu akaba arimo kubarizwa muri USA Kubera impamvu zamasomo yatangiranye imbaraga dore ko aribwo ashyize indirimbo yambere hanze yishimiwe nabenshi.

Uyu muhanzi akaba yamaze no gushira hanze indirimbo ye nshya yise " Ejo hanjye". Uyu muhanzi ayishyize hanze mu gihe isi yose ndetse n' u Rwanda turi mu bihe bikomeye byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho abantu bose basabwaga kuguma mu rugo mu minsi ishyize ubu bikaba byorohejwe Iyi ndirimbo ije ihumuriza abacitse intege mu buzima bwacu bitewe n' ibyo duhuriramo nabyo aho avugako ntanyungu Imana ifite yokutubwira ibinyoma ahubwo ejo hacu yahateguye.

Uyu muhanzi yabwiye HanoRwanda ko yanditse iyi ndirimbo ashaka gutanga ubutumwa bwibutsa abantu ko byanze bikunze ejo hacu Ari heza . Akomeza avuga ko badakwiye kwibagirwa gushaka ubwami bw' Imana no gukiranuka kandi ko hari impamvu yinjiye muri Uru rugendo rwa muzika Atari inyungu indamu nogushaka izina ahubwo aje kwamamaza umwami nkumukiza.

Yagize ati “ ndifuza kwagura ubwami bwimana binyuze mubutumwa bwiza bwindirimbo pfite indirimbonyinshi ngiye gushyira hanze ninjye wiyandikira nabitangiye 2008 ndumwana mbikorera korera igihe kirageze ngo umuhamagaro wanjye ukure ngeze ubutumwa bwiza kubantu bose.

Mu cyumweru kimwe uyumuhanzi mushya indirimboye imaze kurebwa nabasaga 2000 ikaba iri kuri YouTube ye Nziza Innocent Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Nziza Innocent ubarizwa muri USA https://youtu.be/opH_bRW3iCE







Umwanditsi
reporter

Gugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo