Danny Mutabazi yasohoye indirimbo ‘Impamba Y'urugendo’ yibutsa ab’Isi ko batazagwa munzira

Umuhanzi uririmba indirimbo ziramya kandi zigahimbaza Imana Danny Mutabazi yashyize hanze indirimbo yise "Impamba y'urugendo", ni indirimbo irimo ubutumwa bushimangira ko hari impamba y' urugendo abantu batazagwa mu nzira kandi intama zizavunika yesu azaziheka azigeze hakurya.

Danny Mutabazi ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zaririmbiwe Imana mu Rwanda, uyu muhanzi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda ari gukora cyane. Uyu muhanzi akaba yamaze no gushira hanze indirimbo ye nshya yise " Impamba y' urugendo".

Uyu muhanzi ayishyize hanze mu gihe isi yose ndetse n' u Rwanda turi mu bihe bikomeye byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho abantu bose basabwa kuguma mu rugo. Iyi ndirimbo ije ihumuriza abacitse intege mu buzima bwacu bitewe n' ibyo duhuriramo nabyo.

Uyu muhanzi yabwiye HanoRwanda ko yanditse iyi ndirimbo ashaka gutanga ubutumwa bwibutsa abantu ko byanze bikunze abacitse intege badakwiye kurambirwa yesu azaza. Akomeza avuga ko badakwiye kwibagirwa gushaka ubwami bw' Imana no gukiranuka nk' impamba.

Yagize ati “Ni indirimbo nziza ikangurira abantu kwiyongeramo imbaraga ikana bibutsa iby' ubwami bw' ijuru kandi itorero rikwiye kwishyira hamwe kugirango batananirwa bakigenda ahubwo bakomeze inzira y' umusaraba.

Danny Mutabazi yavuze ko mu gihe hakomeje gukazwa ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus yugarije Isi, bikwiriye ko baniyubaka mu buryo bw’umwuka. Yagize ati “ ubu ni ubutumwa ndigutanga nkomeje gutegura n'ubundi kuko na nyuma y' ibi bihe nzakomeza gutanga ubutumwa bwiza.

Uyu muhanzi Danny Mutabazi izina rye, ryatangiye kumenyekana mu ruhame cyane, ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise Carvaly, iyi ndirimbo yaje gukundwa na benshi aza no kuyitirira Umuzingo we wa mbere yashyize hanze mu mwaka wa 2019 Ubwo yawumurikiraga abakunzi be tariki ya 02/06/2019 muri Dove Hotel. Danny Mutabazi yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya muri Mutarama 2020 yise "Ukuboko kwawe" kanda hano wumve indirimbo yose https://youtu.be/9M1kYFOCtLA







Umwanditsi
reporter

Jean gugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo