Itorero rya ADEPR ryateguye amasengesho y'urubyiruko hagamijwe gusengera igihugu

Aya amasengesho yateguwe na komite y'urubyiruko mu itorero rya ADEPR mu Rwanda, hagamijwe gusengera igihugu muri ibi bihe isi iri guhangana n'icyorezo cya KORONAVIRUSI, ndetse no gufasha urubyiruko kurushaho kwegerana n'Imana aho kujya mu bishuko bibatandukanya n'Imana.

Aya masengesho afite insanganyamatsiko iboneka mu gitabo cya Mika 7:7 ahari amagambo agira ati:
"Ariko jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza, Imana yanjye izanyumvira"
yatangiye kuwambere tariki 20 Mata 2020 biteganyijwe ko azarangira kuwagatandatu tariki 25 Mata 2020

Aya masengesho afite intego zirimo gusengera igihugu ndetse n'isi muri rusange muri ibi bihe isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19, gusengera itorero, ndetse n'ubugingo bw'abakristo muri rusange.
Mu kiganiro hanorwanda yagiranye na NIYONZIMA Simeon, umuyobozi wa komite ishinzwe urubyiruko mu itorero rya ADEPR mu rwanda, yatangaje ko aya masengesho arikubera ku mbuga nkoranyambaga murwego rwo gukomeza gushyira mubikorwa ingamba zashyizweho na leta mu rwego rwo gukomeza guhangana na Koronavirusi. Zimwe mu mbugankoranyambaga zirigukoresha ni Facebook na WhatsApp.

Umuntu wifuza gukurikirana inyigisho, n'ubutumwabwiza buri gutangirwa muri aya masengesho, ajya kuri Facebook akinjira mu rubuga rwitwa "ADEPR YOUTH RWANDA" Aho buri munsi guhera saa8h:00 kiugeza saa 10h:00 haba amasengesho, guhera 17h:00 kugeza 19h:00 haba ibiganiro (conference) bitamgirwamo inyigisho zitandukanye. Muri aya masengesho, biteganyijwe ko urubyiruko ruzakomeza gukangurirwa gukomeza gushyira mu bikorwa ingaba zashyizweho mu rwego rwo guhangana na koronaviruse.

Mu gusoza aya masengesho ku rwego rw'igihugu, urubyiruko ruzakusanya inkunga yo gufasha bagenzibabo badafite ubushobozi bwo kubona ibyokurya ibi bizakorwa mu rwego rwo gukomeza gufashanya mu buryo bw'umwuka n'umubiri.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Eric
22-Apr-2020
Ibi nibyiza rwose bigaragara ko urubyiruko rw'itorero ADEPR rumaze gutera intambwe .

Tanga igitekerezo