Gisele Precious washyize hanze indirimbo nshya yagize n'ubutumwa agenera urubyiruko

Kuri uyu wa 30/Werurwe nibwo Gisele precious yashyize hanze indirimbo nshya yise Mbega Urukundo akaba Ari indirimbo yiganjemo amagambo y'urukundo Yesu yakunze abantu.

Gisele precious washyize hanze indirimbo nshya ikaba ije Ari iya 7 mu ndirimbo zizaba zigize Umuzingo (Album) wa mbere arimo gutegurira abakunda kuramya no guhimbaza Imana; dore ko yifuza ko bigenze neza, mu mpera z'uyu mwaka yazashyira hanze Album.

Gisele Precious ni umwe mu bakobwa bazamukanye igikundiro n'imbaduko kandi mu gihe kitari kinini, dore ko muri 2019 yashyize hanze indirimbo Imbaraga akaba ari nayo yamuzamuriye urwego rwo kumenyekana cyane yaba muri Kigali no hanze yayo.

Ibi bishimangirwa n'igitaramo gikomeye yise "Imbaraga Live Concert", Kikaba Ari igitaramo cyabereye mu karere ka Rubavu kikitabirwa n'imbaga y'abantu benshi, cyane ko uwo munsi urusengero rwari rwakubise rwuzuye, ahari n'abantu benshi Bari baturutse mu mujyi wa Kigali n'ahandi hatandukanye baje kumushyigikira. Icyo gitaramo gikomeye cyabaye tariki ya 16/06/2019 kikaba cyarabereye kuri ADEPR Gisenyi .

Gisele precious uzwiho kugira impano yo gucuranga Gitari (Acoustic Guitar); Ibintu bitamenyerewe cyane ku bana b'abakobwa mu Rwanda, Gisele Precious afatanya kwicurangira no kuririmba. Kuri ubu nubwo agize indirimbo 7, Gisele Precious avuga ko akomeje gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi.

Mu kiganiro na HanoRwanda.com Gisele Precious yavuze ko gushyira hanze indirimbo mu bihe nk'ibi bitoroshye isi yose ihangayikishijwe na covid-19 kuri we ngo bijyanye n'uko afite imbaraga zo kuba yarakiriye Kristo kandi akaba afite kwizera nk'umukristo, ibyo bikaba bidatuma acika intege.

Precious yagize ati "Ku mukristo ntakwiye gucika intege. Nubwo turi mu rugo, dukwiye gusenga kandi tukizera" Gisele precious yagize ubutumwa agenera urubyiruko aho yagize ati "Icya mbere, ndashishikariza urubyiruko kwirinda; dore ko ari abantu baba bashaka gukora no kwiteza imbere rero. Icyo nabasaba ni ugukurikiza amabwiriza (Ya Leta) muri iki gihe bakirinda kandi bakanatekereza ku mishinga yabo".

Yagarutse kuri muzika ye aho yavuze ko hari aho amaze kugera cyane ko yahagurutse afite icyerekezo kandi agikomeje. Yavuze ko mu buryo bw'imyandikire hari icyiyongereye kuko aho yatangiriye atari ho akiri ahubwo urwego rwazamutse.

Gisele Precious ahamya ko yagutse muri we imbere ndetse akaguka no mu bikorwa kuko ngo iyo wumviye umuhamagaro Imana nayo iragukomeza ikakwagura. "Mbega Urukundo" ikaba ariyo ndirimbo ya mbere ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2020 kanda hano wumve indirimbo nshya ya Gisele precious https://youtu.be/5XqRwWZWukA







Umwanditsi
reporter

Nshimiyimana Jeangugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Théophile Gasigwa
02-Apr-2020
Njye ndashima gusa Imana ibashigikire

Tanga igitekerezo