Kigali: CEP ULK yateguye igiterane cyo gushima Imana n'ihererekanya bubasha

Mu ntego nyamukuru y' abakozi b' Imana ni ukubona abantu benshi bahinduka, maze bakakira Yesu kristo nk' umwami n' umukiza w' ubugingo bwabo, ni muri urwo rwego mu ishuri rikuru rya ULK harigutegurirwamo igitaramo kizaba kuwa 15/Werurwe/2020.

Iki gitaramo kirigutegurwa n' abanyeshuri biga muri iyi kaminuza ya ULK, bibumbiye muri committè des étudiants pantecotiste (CEP), ni igitaramo kizaba kuri iki cyumweru cyo kuwa 15/Werurwe/2020 kuri sitade y' iyi kaminuza ya ULK, ni igitaramo gifite intego y' amagambo agaragara muri Yohani 9:4, ahari amagambo agira ati" Nkwiye gukora umurimo w' uwantumye hakiri ku manywa", ni igitaramo kizatangira i saa tatu za mu gitondo kugeza i saa kumi n' ebyiri z' umugoroba.

Muri iki gitaramo hazaba harimo amakorari n' amatsinda aramya kandi ahimbaza Imana ndetse n' abavugabutumwa. Mu matsinda azaba ahari harimo The light worship team, Korari Jehovahjireh cepien, Korari Tunezerwe ndetse na Korari Siloam yo Ku mukenke muri paruwasi ya Gasave yatumiwe muri iki gitaramo, muri iki gitaramo kizaba kirimo umwigisha w' ijambo ry' Imana ariwe Pastor Zigirinshuti Michel.

Iki gitaramo kizaba ari igitaramo cyagutse kuko muri iki gitaramo hazabamo n' ihererekanya bubasha rizakorwa hagati y' ubuyobozi bucyuye igihe ndetse n' ubuyobozi bushya bugiye gukomereza umurimo w' Imana aho bagenzi babo bari bagejeje.

Ntirushwamaboko Jean Damascène umuyobozi wa CEP muri ULK yavuze ko iki gitaramo kizaba ari cyiza cyane kuko kizaba kirimo amakorari atandukanye azafasha abazakizamo gutaramira uwiteka bamuramya kandi bamuhimbaza, yakomeje avuga ko intego bafite ari ukubona imbaga nyamwinshi yakira yesu kristo nk' umwami n' umukiza w' ubugingo bwabo, akomeza avuga ko mu byo bashyize imbere ari ukubona bagenzi babo bigana muri ULK bahinduka maze bakarushaho kuba abizera ndetse n' abizerwa kandi bakora umurimo w' Imana hakiri ku manywa, Ntizirushwamaboko yakomeje agira ati: "mu ihererekanywa bubasha rizakorwa kuri iki cyumweru rizakorwa hagati y' ubuyobozi bucuye igihe ndetse n' ubuyobozi bushya bityo icyo twifuza ku bayobozi bashya ni uko bakomereza aho ubuyobozi bucuye igihe bwari bugejeje, bakazarusha gukora cyane maze bakazakuba inshuro nyinshi ibyo bo bwagezeho.







Umwanditsi
reporter

Dushimimana Jaques

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo