Ububyutse bwa Bethel week buhishiye iki ? Abatuye Rusizi nabarwariye mu bitaro bya Gihudwe

Mu rwego rwo gukomeza kuguma mu muhamagaro ndetse n' amavuta y' umwuka wera Korari Bethel ikorera umurimo w' Imana mu itorero ry' ADEPR umudugudu wa Bethel muri paruwasi ya Kamembe, mu itorero ry' ADEPR akarere ka Rusizi mu rurembo rw' uburengerazuba, yateguye icyumweru cy' amasengesho kizasozwa isura abarwayi bo mu bitaro bya Kamembe.

Korari Bethel yatangiye umurimo w' Imana mu 1995, itangira ifite abaririmbyi 12, kuri ubu imaze kugera ku baririmbyi 96, umuyobozi wayo yagize ati " mu buzima bwa buri munsi tugenda duhura n' ibitangaza ndetse n' imirimo ikomeye Imana ijya idukorera, kuri Korari Bethel nayo niko byayigendekeye, kuva yabaho kugeza aya magingo, aho Imana yagiye iyizamura mu buryo butandukanye haba mu buryo bw' ubushobozi, imyagukire ya Korari ndetse no mu buryo bw' umwuka.

Muri iki cyumweru cy' amasengesho cya Korari Bethel (Bethel week) yagihaye intego igaragara muri Zaburi 91: 14-16.

ni icyumweru kizatangira kuwa 9 kugeza kuwa 14/ Werurwe/ 2020. Aya masengesho azajya abera kuri paruwasi ya Kamembe, akazajya atangira saa kumi n' ebyiri kugeza saa mbiri.

Korari Bethel izatangira iki cyumweru cy' amasengesho kuwa mbere maze igisoze kuwa gatandatu, ubwo izaba iri mugikorwa cyo gusura abarwayi bo mu bitaro bya Kamembe.

kuri gahunda iyi Korari Bethel ifite ni uko kuwa gatandatu tariki ya 14/Werurwe/ 2020 ahagana mu masaa saba, ari bwo izaba itangiye igikorwa cyo gusura aba barwayi bo mu bitaro bya Kamembe.

Sibonshuti Martin umuyobozi wa Korari Bethel yakomeje avugako umwuka wera utura mu mubiri muzima akaba Ari muri urwo rwego nka Korari Bethel twateguye aya masengesho dushiramo n' igikorwa cyo gusura abarwayi nkuko biri mu muhamagaro Imana yaduhamagariye.

yakomeje avuga ko muri iyi minsi ntacyo umuntu yakora cyamurutira kwegerana n' Imana yo ibarindira mu buntu bwayo, ikabarindira muri byinshi byashoboraga guhitana ubuzima bwabo ari nako ikomeza kubarindira mu isi irimo ibihiga abantu ari byinshi.

Yakomeje avuga ko imiryango ifunguye ku banyarwanda bose bazaza kubana nabo muri aya masengesho kandi ko umurimo ukomeje Atari ukuririmba gusa ahubwo bakwiye kugira nibindi bikorwa .







Umwanditsi
reporter

Nshimiyimana Jean de Dieu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo