Korari Gahogo yafashije Abategereje yesu mu kumurika Umuzingo wamashusho

Mu ntego bafite yo kwamamaza ubutumwa bwiza Korari Abategerejeyesu ikorera umurimo w’ Imana mu itorero Rya ADEPR, Umudugudu wa Murico, Paruwasi ya Sumba mu itorero rya ADEPR akarere ka Nyamagabe mu rurembo rw' amajyepfo, kuri uyu wa 23/Gashyantare/2020 yamuritse umuzingo w' indirimbo zamajwi namashusho (Album).

Korari Abategerejeyesu yatangiye umurimo w’ ivugabutumwa mu mwaka wa 1998, itangira igizwe n' abaririmbyi mirongo itatu. Mu ishyaka, umuhati, umurava no gukunda gusenga biyegereza Imana ni byo byabaranze muri icyo gihe kugeza ubu igizwe n' abaririmbyi benshi cyane.

Mu ivugabutumwa ryakozwe na Korari Abategerejeyesu harimo ingendo bagiye bakora hirya no hino, maze mu mwaka wa 2002 Korari Abategerejeyesu yaje kumurika umuzingo wayo wa mbere w' indirimbo z' amajwi, ni umuzingo bise "Intwari mu ntambara".

Mu rwego rwo gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza korari Abategerejeyesu, kuri uyu wa 23/Gashyantare/2020 Korari Abategerejeyesu yamuritse umuzingo w' amajwi n' amashusho w' indirimbo zabo (DVD Album) ni umuzingo wiswe " Isaha y' Imana, uyu muzingo Korari Abategerejeyesu yawumurikiye mu gitaramo cy' iminsi ibiri cyatangiye kuwa 22/Gashyantare/2020 kugeza 23/Gashyantare/2020, ni gitaramo yateguye maze igitumiramo Korari Gahogo yo mu itorero rya ADEPR, akarere ka Muhanga.

iki gitaramo Korari Abategerejeyesu ikaba yaracyise "ISAHA Y’ IMANA DVD Album Launch Live Concert”

Kwizera Jean Bosco umuyobozi ushinzwe imiririmbire muri Korari Abategerejeyesu avuga ko ashima Imana yabanye nabo mu myiteguro y’ igitaramo n' ubwo bitari byoroshye,akomeza avuga ko Imana yabakoresheje iby’ ubutwari, akomeza avuga ko muri rusange igitaramo cyagenze neza.

Mudacumura Claver umuyobozi wa Korari Abategerejeyesu aganira n' umunyamakuru wa Hanorwanda.com yagize ati “dushimiye Imana ko yabanye natwe, yo yaduhaye ibihe byiza." Yakomeje ashimira amakorari yaje kubashyigikira, abakristo ndetse n' ubuyobizi bwa ADEPR paruwasi ya Sumba.

Mugusoza yagize ati “n' ubwo dushyize kumugaragaro umuzingo wacu w' indirimbo z' amajwi n’ amashusho ntiduhagaze ahubwo turakomeje gukora n’ ibindi bikorwa bitandukanye kandi dukomeje n’inzira ijya mu ijuru”.

Muri rusange byagengze ute ahagaba muma 13:00 nibwo muri stade ya karere ka Nyamagabe umwe mubayobozi bibitaramo bamaze gukomera Mu Rwanda MC Jado yahawe umwanya amaze gusengerwa n'umushumba witorero rya Karere ka Nyamagabe.

Uyu muyobozi wigitaramo yafashe iminota 10 yinjiza mubantu mukindi cyiciro maze abantu si ukwishima batangira gufashwa maze baba bakiriye korari Gahogo kuruhimbi.

Korari Gahogo yaje guhagurutse benshi mubitabiriye iki gitaramo maze stade irakubita iruzura bose bajya hejuru ahagana mu 15:00 nibwo korari abategereje yakiriwe stade yose ihagurutswa no kuyakira.

Korari gahogo yasize muganiki inyamagabe iyi korari yakunzwe cyane mubice byigihugu yaje gukora agashya mundirimbo zabo zitandukanye ziririmbanywe ubuhanga buhanitse maze bageze kuri Waciye iki yesu abantu Bose barafashwa abashumba bajya hejuru.







Umwanditsi
reporter

Adino

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo