Rubavu: Dore uko aba kirisito bakiriye 'Nshingiye Live Concert' ya Korari Upendo

Korari Upendo ni Korari ikorera umurimo w' Imana mu itorero rya ADEPR , umudugudu wa Bethanie muri paruwasi ya Mbugangari, mu itorero rya ADEPR akarere ka Rubavu, mu rurembo rw' iburengerazuba.

Iyi korari yatangiye umurimo w' ivugabutumwa mu 1996 aho batangiye ari abana bato bo mu ishuri ryo ku cyumweru. Yatangiye igizwe n' abana 25, kuri ubu Korari Upendo ni Korari imaze kwiyubaka dore ko igizwe n' abaririmbyi basaga 85, muri bo harimo urubyiruko rw' abasore n' inkumi ndetse n' ababyeyi.

Mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa ryabo, kuri iki cyumweru cyo kuwa 23 Gashyantare 2020 Korari Upendo yakomereje umurimo w' ivubutumwa bwiza mu gufata amashusho y' umuzingo w' indirimbo zabo, ni igikorwa cyabereye mu gitaramo cyateguwe na Korari Upendo, ni igitaramo yise "Nshingiye live concert" ni igitaramo cyari gifite intego y' amagambo aboneka mu gitabo cya Ngoma 4:10.

Muri iki gitaramo Korari Upendo yari ishyigikiwe na Korari Bethanie ndetse na Korari Bethifague zose zari zaje kuyitera ingabo mu bitugu, muri iki gitaramo, wabaye umwanya mwiza wo kuramya no gubimbaza Imana, benshi mu bitabiriye iki gitaramo bashimishijwe n' imitegurire y' iki gitaramo dore ko ubwitabire bwari Ku rwego rwo hejuru kugeza aho urusengero rwakubise rukuzura maze abandi bumvira ubutumwa bwiza hanze y' urusengero.

Nyuma y' igitaramo kimaze guhumuzwa benshi mu bitabiriye iki gitaramo batashye bavuga Ku ishyaka n' umuhati Korari Upendo ifite mu kwamamaza ubutumwa bwiza bati "Korari Upendo yatangiye ari abana bo mu ishuri ryo Ku cyumweru, none ni yo ikomeje kwaguka mu ivugabutumwa, ikaba igeze no Ku rwego rwo gufata amashusho y' umuzingo w' indirimbo zabo!" Abitabiriye iki gitaramo cya Korari Upendo bakomeza bavuga ko bashingiye Ku mirimo n' ibitanagaza Imana yabakoreye ko izabakoresha n' ibindi bikomeye biruta ibyo babonye n' amaso yabo.

Nyirahumu Jouesse w' imyaka 80 akaba ari n' umudiyakonikazi muri ADEPR paruwasi ya Mbugangari ku mudugudu wa Bethanie ari naho igitaramo cyabereye yavuze ko nta cyiza nko kubona umwana akura bitera ibinezaneza umubyeyi kandi bikamushimisha yagize ati " Korari Upendo nikomeze ikure, ijye juru mu kwamamaza ubutumwa bwiza hirya no hino Ku isi, kuko kwibyara bitera umubyeyi ineza n' Imana na yo izajya ishimishwa no kubabona bayikorera maze biyitere kubagororera mu buryo butandukanye."

Mugabe James umuyobizi w' indirimbo muri Korari Upendo yavuze ko nta kindi kibabereye kandi kibakwiriye nka Korari Upendo kitari kwamamaza ubutumwa bwiza, bavuga imirimo n' ibutangaza Imana yabakoreye.

Nsengiyumva Erastin umuyobozi wa Korari Upendo wungirije yavuze ko bashingiye Ku mirimo n' ibitangaza Imana yabakoreye ibakuye ahakomeye ibakoreye ibikomeye ari byo bibatera imbaraga zo kuyikorera badasinonwa ahubwo bakabikorana ishaka, umurava n' umuhati mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, yakomeje avuga ko nka Korari Upendo bahisemo gukora indirimbo zabo bafite mu majwi n' amashusho mu rwego rwo kugira ngo aho batabashije kugera nka Korari Upendo izo ndirimbo zihababere.

Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Mbugangari Rev, Pasteur Muhire Claude yavuze ko imbuto umubyeyi abibye ari zo umwana we asarura, yaba akiriho cyangwase atakiriho, yakomeje avuga ko umusaruro uzava mu kwamamaza ubutumwa bwiza kwa Korari Upendo ari uguhinduka Ku banyabyaha maze bakakira Yesu Kristo nk' umwami n' umukiza w' ubugingo bwabo.







Umwanditsi
reporter

DUSHIMIMANA Jacques

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Nsengiyumva Olivier
24-Feb-2020
imana ikomeze kubashyigikira ibakomereze mubitugu
Ol
27-Feb-2020
Mugabe
27-Feb-2020
Mfite igitekerezo Imana ishimwe yafashije abobana bacu Chorale Upendo gusa uwomushumba ibyo yavuze sibyo niba yarize ishuri rya bible ntakavange amategeko n.a. kristo kuko avuzeko abanyabyaha bazahinduka bakabireka we ntabwo akibikora mumumbarize bivuzeko nawe arumunyabyaha ahubwo babwire abantu ubuntu Imana yabagiriye itanga kristo naho ibindi barashyushya abakristo bazarimbukana nabo kuko bigaragarako baretse ibyaha bimwe ntabwo bakiriye kristo

Tanga igitekerezo