Kigali: Sion, Salem, Vuzimpanda, Iriba, Ingabire ; ni Amakorari yakoze benshi ku mutima || uko byagenze

Uko byari byifashe mu bitaramo bihimbaza Imana hirya no hino muri kigali n'ahandi.Korari Sion yari i Muhanga,korari Salem yari i Gicumbi,korari Ingabire yari muri Nyabihu,korari Vuzimpanda yari Kigali i Kinyinya naho korari Iriba iwayo yizihizaga Yubire y'imyaka imaze ifatanije na korari Itabaza.

Byari umunezero mwinshi i Muhanga.Korali Siyoni ya Adepr Jenda mu karere ka Nyabihu isize amateka atazibagirana mu mitima y’ ababakristo ba Ruvumera mu giterane cyo kwiziza imyaka 20 ya Korali Ebenezer

Korali Siyoni ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Jenda kuri iki cyumweru tariki ya 15 n'iya 16 Gashyantare isize amateka atazibagira mu mitama y’ abakirisito bo mu itorero rya ADEPR Ruvumera binyuze mu ndirimbo zuje ubutumwa bwiza .

Korali Siyoni yahagurutse mu i Jenda kuwa gatandatu tariki 15.02.2020 ijya mu rugendo rw’ ivugabutumwa rw'iminsi 2 mu itorero ry’ akarere ka Muhanga ku mudugudu wa Ruvumera. Kuri iki cyumweru ku munsi wa 2 w’urugendo yavuze ubutumwa mu materaniro abiri asanzwe abera kuri uyu mudugudu.

Nyuma ya saa sita basoje bakora igiterane gikomeye bafasha korali yabatumiye mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 20 korari Ebenezer yo ku mudugudu wa Ruvumera imaze ikora umurimo w'Imana.Ni igikorwa cyabereye mu kibuga cyo hanze y’ urusengero.

Mu kiganiro umuyobozi wa Korali Siyoni yagiranye n'itangazamakuru ,yavuze ko bashimishijwe cyane n'urugendo rw’ ivugabutumwa bakoreye mu karere ka Muhanga.Yagize ati:" turashima Imana cyane ko yabanye natwe mu ivugatumwa tukabona umuryago ukomeye w’ abakira Yesu kirisito nk’ umwami n’ umukiza" Korali yaririmbye indirimbo zikunzwe cyane nka Goligotha , Bara imigisha ,yakobo,yuda,n'izindi …

Dore amwe mu mateka magufi ya Korali Ebenezer yatumiye korali Siyoni. Korali Ebenezer yatangiye tariki 10/11/1990 itangira ari korali y’ icyumba cyateraniraga muri shitingi batangiye ari abaririmbyi 18 aho umuyobozi wari uyiyoboye yitwaga Gakwisi Deo. Mu Mwaka wa 2000 baje kwemererwa kuririmba mu iteraniro, ikomeza umurimo iza kwitwa izina yitwa Ebenezeri , muri icyo gihe bakoreshaga igicurangisho cy’ ingoma uwayicurangaga yitwaga Aimable.Ngo iyo babaga bafite amasengesho kugirango babone ibyo kwiyakira byari ibibazo bikomeye.

Bakomeje gukora umurimo w’ Imana muri uwo mwuka maze uwitwa Maguru Antoine aje avugako ngo Imana yamubwiye ngo abahe igiceri cy’ ijana (100) bahereho ngo bagure inanga(Synthetizer)Muri 2003 umudugudu wa Ruvumera wahuye n’ ibihe bikomeye ibyo bihe byenda gusenya Korali , ariko bakomeza gukora umurimo w’ Imana.

korali yaje kuvukamo abakozi b’ Imana batandukanye barimo abavugabutumwa n’ abashumba.Nyuma yo kuvuga amavu namavuko umuyobozi yasoje ashimira korale zose zo kumudugudu wa RUVUMERA by'umwihariko bashimira korale Siyoni yemeye kuza kwifatanya nabo mu isabukuru yimyaka 20.

Ibi ni nako byari bimeze Salem Choir ya ADEPR Kabuga Ville isize yanditse amateka atazibagirana i Gicumbi. Uko byagenze.

Korali Salem yo muri ADEPR Paroisse ya Rusororo Umudugudu wa Kabuga Ville kuri uyu wa 16/02/2020 yahagurutse i Kigali yerekeza muri Paroisse ya Byumba ku mudugudu wa Nyamabuye mu giterane cy'ivugabutumwa aho yasusurukije abakitabiriye ku buryo bukomeye ndetse benshi batangarira imiririmbire myiza y'iyi korali.

Abaririmbyi ba Chorale Salem basaga 110 bafashe urugendo berekeza muri paroisse ya Byumba igaragiwe n'abafatanyabikorwa bayo, Umushumba wa Paroisse ya Rusororo Bagiradana Jean Bosco ndetse na Mwarimu w'Umudugudu wa Kabuga Ville madame Umwali Rebecca (Alice).

Iyi korali yakiranwe ubwuzu bwinshi n'imbaga y'abanyabyumba bari baje gutega amatwi ubutumwa bwiza bazaniwe na Korali Salem.

Haba mu iteraniro rya mugitondo saa tatu kugeza saa sita no mu gitaramo cya nimugoroba saa munani kugeza ahagana saa kumi n'ebyiri.Abantu bari benshi cyane ndetse Korali Salem yari yishimiwe ku buryo bukomeye cyane cyane mu ndirimbo zayo zagiye zikundwa na benshi nk'iyitwa Ibanga, Ibasha, Umukiranutsi ararinzwe, Iyabivuze n'izindi.

Umushumba w'itorero ry'Akarere ka Gicumbi yashimiye Korali Salem cyane ndetse ayisaba kuzagaruka vuba kuko yiteguye kubatumira noneho bagataramira muri Sitade mu mujyi wa Gicumbi.

Ahagana saa moya z'umugoroba nibwo Korali Salem yongeye gufata urugendo yerekeza i Kabuga, n'ubwo abanyagicumbi batifuzaga gutandukana nabo kubera ibihe byiza bagiranye.

Aganira na hanorwanda.com, Umutoza wa Salem Choir Fidele Gatabazi yagize ati: "Turashima Imana yabanye natwe muri iri vugabutuma by'umwihariko kuba twabonye umubare munini w'abakira Umwami Yesu Kristo mubuzima bwabo.Byatunejeje kuko niyo ntego yacu, turashimira abafatanyabokorwa bacu badahwema kutuba hafi Imana ibahe Umugisha"

Yanagarutse kubikorwa biteganijwe imbere muri iyi korali aho yavuze ko barimo gutegura Album ya Kabiri izasohoka mumpera z'uyu mwaka kandi ko ingendo z'ivugabutumwa zikomeje.

Korari Vuzimpanda nayo yaguwe neza muri Kigali maze bibagirwa gutaha dore ko basoje 19:30 kandi bagomba gutaha mu karere ka Musanze.

Mu Birembo kuri paruwase ya Kinyinya itorero ry' akarere ka Gasabo,ururembo rw'umujyi wa Kigari;korali vuzimpanda yo ku mudugudu wa Siloam muri paroisse ya Nyarubande mu karere ka Musanz yafatanije n'abaho kuramya no guhimbaza Imana maze benshi bahabonera gukizwa no guhembuka mu bugingo .Iyi korari ikorera umurimo w'Imana mu majyaruguru y'u Rwanda ikaba yakoze ku mitima ya benshi dore ko byari ibihe bidasanzwe ku muntu wese wari mu giterane.

Iki giterane cyatangiye mu materaniro ya mu gitondo aho basanzwe bagira amateraniro 3 maze arangiye igitaramo cyaje gutangira saa saba(13h00)kubera amavuta y'Imana korari Vuzimpanda yari ifite byatumye igiterane gikomeza maze kigeza ahagana saa moya n'igice zirengaho doreko cyarangiye saa mbiri (20h00)abakiristo badashaka gutaha,aho benshi batangariye umukobwa ucuranga guitar solo muri iyi Korali nawe wagaragaje urwego rwo hejuru kandi akagaragaza ubwitonzi n'umwuka w'Imana. Chorale Vuzimpanda ni chorale iri kwiyubaka muri iyi minsi aho muri gahunda zayo ifitemo kugura ibyuma bya muzika bigezweho,gukora ibiterane byinshi ,gukora amashusho ya Album yabonya mbere bafite y'amajwi ndetse no kubaka umubano urambye n'andi makorali yaba ayo mu ntara,mu mujyi wa Kigali no hanze y'imipaka y'u Rwanda.

Amakuru tutarabona neza tugikusanya ni ayakorari Iriba na korari Ingabire.







Umwanditsi
reporter

Nshimiyimana Jeangugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo