Nyamagabe: Korari Ababibyi igiye kumurika umuzingo wambere mu gitaramo bise Turashinganye Live Concert

Korari Ababibyi ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Murambi, umudugudu wa Murambi yateguye igitaramo cyo kuramya noguhimbaza Imana mu ndirimbo n'ijambo ry'Imana. Ni igitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2019 cyikabera ku mudugudu wa Murambi.

Muri iki gitaramo kandi korari Ababibyi izaba imurika umuzingo wayo wambere ugizwe n'indirimbo 13 zikoze mu buryo bw'amajwi (Adio Album Volume 1) ni umuzingo bise 'Turashinganye'

Mu kiganiro umuyobozi w'iyi korari yagiranye na hanorwanda.com, yagize ati
" Korari Ababibyi twatangiye umurimo w'Imana turi abana hari mu mwaka wa 1997 nibwo twabonye irizina, twatangiye turi abariribyi 40 ariko ubu tumaze kuba abariribyi 100 tugizwe n'ibice bibiri harimo 60 baba Muri korari ubuzima kubundi bwaburi munsi nabandi 40 bakorera hirya nohino ariko bakibarwa nkabakorari ba korari Ababibyi.
Twakoze byinshi mu myaka tumaze ariko ubu igihe kirageze ngo tubwire isi yose nigihugu cyose bumve ko dushinganye kandi twahamagariwe kubiba

Nubwo batangiye ari abana ubu bamaze gukura ndetse benshi nuribo barubatse.
Ese nyuma y'imyaka irenga 20 batangiye umurimo, bamaze kugera kucyi>
Korari Ababibyi bakoze ibikorwa byinshi bitandukanye harimo ingendo z'ivugabutumwa, baguze ibyuma bya muzika, babwirije ubutumwabwiza abantu barahinduka barakizwa nubwo uru rugendo rutoroshye, ariko Imana Ikomeza kubashoboza nkuko bitangazwa n'umuyobozi w'iyi korari.

Korari Ababibyi bafite ikihe cyerekezo?
Korari Ababibyi nikorari ifite icyerekezo cyo kwaguka no kwagura ivugabutumwa nkuko biri mu mishinga itandukanye bafite irimo gushyira hanze indirimbo zikoze mu buryo bw'amashusho mu mwaka utaha wa 2020, ndetse bifuza kugura ibyuma bya muzika bijyanye n'igihe

Turashinganye Live Concert ni igitaramo kizaba kinogeye amaso n'amatwi ndetse ngo cyitezweho kubohora abantu benshi binyujijwe mu ndirimbo z'amakorari atandukanye nka korari Isezerano ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR paroise ya Sumba, n'ubutumwabwiza tuzagezwaho na Pastor Munezero. Ibi ni ibitangazwa n'umuyobozi wa korari Ababibyi nk'umwe mu bari ku isonga mu gutegura iki gitaramo.

Tubibutse ko abatazagira amahirwe yokwitabira iki gitaramo, bazagikurikira Live kuri HanoRwanda TV, ni YouTube channel, ndetse cyizanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zose za HanoRwanda.







Umwanditsi
reporter

Nshimiyimana Jeangugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo