Nyamagabe: Korari Ingabire yakiriwe n'akarasisi k'imodoka, na moto mu mugi wa Nyamagabe-Gasarenda.

Korari ingabire ikigera Mugasarenda yakiriwe naba motali amamodoka amakorari nabadiyakoni benshi ikaba yari ije mu ivugabutumwa ryateguwe na Paroisse ya Gasarenda yateguye igiterane mpuruza cy’ivugabutumwa n’ubwitange kigomba kumara iminsi ibiri ku mudugudu wa Gasarenda ku matariki ya 21 na 22/09/2019

Chorale INGABIRE yo muri Paroisse ya Muhoza, itorero ry’Akarere ka Musanze, ururembo rw’Amajyaruguru yatumiwemo, iki giterane cyahuriyemo abantu b’ingeri zose: abakristo, abririmbyi, Umushumba w’ururembo rw’Amajyepfo Reverand Pasteur NDIMUBAYO Charles, Umushumba w’itorero ry’Akarere rya Nyamagabe Reverand Pasteur Patrick, Revernd Pasteur Erenest, Umuvugabutumwa Loti n’abandi benshi.

giterane cyaranzwe kandi no kuramya no guhimbaza Imana ndetse, kumva Ijambo ry’Imana n’ibindi, mu ijambo ry’Imana umuvugabutumwa NYAGASANARIBUKA Loti yagarutse ku kwibutsa abakristo iby’impanda y’Uwiteka avuga ko abantu bakwiriye gutinya kuzarimbuka maze bagakiranuka, yagarutse ku magambo aboneka mu

1Abatesalonike 4:19 naho umushumba w’ururembo nawe wari witabiriye iki giterane Reverand Pasteur NDIMUBAYO Charles agaruka ku kuvuga ko Imana itabura kwita ku ntore zayo ziyitakira ku manwa na nijoro ”Luka 18:2”.igiterane kirakomeza ku munsi w’ejo. Kuri uyumunsi hakaba hihanye abasaga 30 bakiriye yesu nkumwami n'umukiza ubu ingabire bakaba bagiye kuruhuka bakaza gukomeza kumunsi wejo

Rubavuho bimeze bite Ibi ninako bimeze mu itorero rya karere ka Rubavu ahari korari Siloam igiye kuhamara iminsi ibiri iri mu ivugabutumwa kuri paruwase ya mahoko aha naho imbaga yabantu ikaba yahuruye ije kwirebera no kwiyumvira ubutumwa bwiza







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo