Korari Salem yakoze igitaramo kivanze n'imirimo gikora kumitima yabenshi

Korari Salem isanzwe ikorera umurimo w'Imana mu karere ka Rubavu kuri paruwase ya Mbugangari kumudugudu wa Rebanone kuri iki cyumweru tariki ya 15 nzeri 2019 yagiriye uruzinduko rw'ivugabutumwa mu karere ka Musanze kuri paruwase ya Bukane umudugudu wa Kimonyi aho yagiriye ibihe byiza igafasha abantu benshi guhembuka mu mitima aho abasaga 20 bakijijwe bakakira yesu nkumwami n'umukiza
Korari Salem yari yasuye byumwihariko korari Duhuzumutima nayo isanzwe isengera kuri ADEPR Kimonyi ikaba yari ifite ubwitange bwo kugura ibyuma ariko kandi aha hari hari nigikorwa cyokubaka urusengero doreko rutaruzura neza hari ibice byurusengero bitarimo sima
korari Salem ikaba yaritanze amafaranga arenga 250000 ubwitange bwose bwabonetse bukaba burenga miliyoni namaganabiri

korari Salem mubuhanga buhanitse bifashishije indirimbo yo mugitabo ivugango niseguye amaboko yawe baririmbye badashyizemo ibyuma ikaza gufasha abari bitabiriye iki gitaramo maze abari murusengero Bose baza kuzura no kuzuzwa

Amateka ya korari Salem ateye Ate Korari Salem nikorari imaranye irizina imyaka itarenze irindwi (7) nkuko twabitangarijwe na president wayo Niyokwizerwa Samuel aho yagize ati " twatangiye twitwa simuluna tuza guhinduka Salem tukaba turi korari imaze imyaka 7, tugizwe n'abaririmbyi 72 aba maman aba papa n'urubyiruko aho yakomeje avugako Salem barihisemo kuko bisobanura amahoro kandi ko bahisemo kwitwa Salem kuberako Bari bahawe uburenganzira bwo kongera muri Chorale Aba mama n'aba Papa ikava mu cyiciro Cya Chorale y'urubyiruko. Dore ko n'uwo mudugudu utamaze igihe kirekire. Mbugangari.

Iyi korari kandi indirimbo zayo zikaba ziboneka hirya nohino kuma radio na YouTube channel zitandukanye harimo Hanorwanda TV Korari Salem ifite iyihe mishinga Bafite gahunda yo gusohora indirimbo zamajwi namashusho bakaba bafite nokwagura ivugabutumwa ryabo bongera nibyuma bya muzika ibyo wamenya korari Salem yihariye ni uko ntabacuranzi Bakuye ahandi ahubwo bafite ababo bakuriye muri korari Iyi korari kandi kubijyanye nimiririmbire nikorari ifite umutoza wumwuga akaba ariko kazi akora kaburi munsi aho agenda atoza Andi makorari

Yasoje ashimira uko bakiriwe muri Musanze ashimira ubuyobozi bw'Itorero ashimira n'Imana yabanye nabo anashimira ubuyobozi bwa korari Duhuze umutima Bwabatumiye

Ni mugihe umuyobozi wa korari Duhuze umutima ashimira Imana kubyagezweho ngo nubwo asanga bitagezweho Ijana ku ijana ariko Imana ikaba yigaragaje mubikorwa byabo byaburimunsi.







Umwanditsi
reporter

Nshimiyimana Jeangugu

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo