Nyuma yo kubengwa n'abakobwa benshi yasabye kongererwa uburebure

Buri mwaka, abantu amagana n'amagana ku isi bibagisha amaguru kugira ngo bongerererwe uburebure, iki ni igikorwa gifata igihe kitari gito kandi kibabaza. Ariko kubera ko ari inzira ndende, abahanga mubyubuzima bavuga ko bigira ingaruka mbi z'igihe kirekire.

Sam Becker yagaragaraga ko ariwe muntu muremure mugihe yari acyiga mu mashuri abanza, ariko amaze kurangiza amashuri yisumbuye, yagiye kwisanga abo bigana bamusumba kure.

Ati: "Maze kujya kuri kaminuza, nagiye nisanga ndi mugufi gusumba abandi bahungu, n'abakobwa".

"Ibi bigira ingaruka ku buzima bwawe. Mvugishije ukuri, abakobwa ntibemera kureshwa n'abahungu basumbya uburebure. Ariko ikintu gikomeye cyane kwari ukuguma nibaza rimwe na rimwe ko ntazigera mbona umugore". Sam w'imyaka 30 asanzwe aba mu mugi New York, yatekerezaga ko azakomezaa kuba muremure, n'aho ku mutima yari azi ko yamaze kurenza imyaka yo gukura.

Ati: "Nakomezaga gutekereza ko kugirango ugire icyo ugeraho mu buzima bisaba ko uba urimure. Nicyo cyatumye ngira igitekerezo cyo kongera uburebure".

Sam yamaze igihe yibaza uko yabigenza ngo abe muremure, ahitamo kujya yambara inkweto ndende, nogukora imyitozo ngororamubiri ariko ngo ibyo ntibyamunyuze kuko yabonye bitamufasha kuba muremure nkuko yabyifuzaga. Ariko amazekumenya ko hari uburyo bamwongerera uburebure bw'amaguru yumvise ko ariwo mutinyawo.

Amaze kuvugana na mama we, no gusobanurirwa ingaruka ashobora kuzahuranazo nyuma yogukorerwa icyo gikorwa, Nibwo mu mwaka wa 2015 yabazwe amaguru barayongera aba muremure ava kuri santimetero 162cm agera ku burebure bwa santietero 170cm.

Nubwo bigoye kumenya umubare w'abantu bakoresha iki gikorwa burimwaka, ibigo by'ubuvuzi bivuga ko ari igikorwa kigenda cyitabirwa n'abantubenshi cyane. Nkuko tubikesha BBC, ngo nikenshi ibigoby'ubuvuzi byagiye bisangwa bikora iki gikorwa.

Mugihugu cy'ubwongereza mu mavuriro yigenga bivugwa ko iki gikorwa gisaba amadorari 67000, mugihe muri Amerika igiciro kiri hagata y'amadorari 75.000 na 280.000.







Umwanditsi
reporter

HANORWANDA

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo