Kwita Izina abana b'ingagi bigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kwita Izina abana b'ingagi bigiye kuba hifashishijwe ikorana buhanga.

Ikigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB) cyatangaje ko umuhango ngaruka mwaka wo kwita Izina abana b'Ingagi bavutse ugiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu muhango uteganijwe kuba tariki ya 24 Nzeli 2020 ubusanzwe ubera mu karere ka Musanze mu kinigi mu mizi ya pariki y'ibirunga .

Impamvu nyamamukuru itumye bita izina hakoreshejwe ikorana buhanga nukubera icyorezo cya Covid19 cyugarije isi n'u Rwanda muri rusange bakazifashisha ikoranabuhanga bitandukanye nubusanzwe aho abanyarwanda ndetse n'abashyitsi baturutse imihanda yose bose bahuriraga mu kinigi bishimira umuhango wo kwita Izina .

uyu muhango wo kwita izina ukazakorwa nabayobora ba mukerarugendo(Tour guiders) n'abandi bareberera pariki y'igihugu y'ibirunga bazwi nka (Park rangers guides) wardens, Veterinary(abashinzwe ubuzima bw'ingagi n'ubushakashatsi babarizwa mu kigo cya Karisoke research center ) ndetse n'abandi bafite aho bahuriye nubukerarugendo mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid19.

Kwita Izina bikaba bigiye kuba ku nshuro ya 16 aho muri uyu mwaka uhuriranye n'umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku ngagi nane kandi nibwo umushakashatsi Dian Fossy yashingiyeho ikigo cyitwa Karisoke research center mu 1967 , ibiganiro bizatangwa ahanini bazaganira kubijyanye no kubungabunga pariki y'ibirunga n'urusobe rw'ibinyabuzima .

Uyu mwaka abana bavutse b'Ingagi bose hamwe ni 24 nkuko byatangajwe n'uhagariye ubukerararugendo muri RDB Belise Kariza Kuri Twitter ya RDB.







Umwanditsi
reporter

Editor

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo