Resitora izahinduka akabare izahita ifungwa"Prof. Shyaka Anastase.

Resitora izahinduka akabare izahita ifungwa"Prof.Shyaka Anastase. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kanama 2020 inama y'abaminisiteri yateranye muri Village urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul kagame , yareberaga hamwe uburyo icyorezo cya covid19 gihagaze.

Iyi nama ikaba yanzuye ko ingendo hagati y'umujyi wa Kigali n'intara zihagarara usibye abafite imodoka zabo bwite bwite ndetse muri ibi byemezo byafashwe harimo nuko buri wese agomba gutaha saa moya bikaba bitandukanye cyane na masaha yari yarashyizweho mu minsi ishyize aho byari saa tatu zuzuye.

Mu kiganiro minisiteri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof.Shyaka Anastase yagiranye na Radiyo Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda bose ko bagomba kugira uruhare mu gukumira no kwirinda icyorezo cya covid19 gikomeje gukaza umurego aho yongeye kwibutsa abafite amaresitora ko izafatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda RESITORA izahita ifungwa yagize ati"Ndongera kwibutsa abafite amaresitora ariko muri iyi minsi ayo maresitora akaba yarahinduwe utubare ko nibafatwa bazahita bazifynga.

Minisiteri Prof.Shyaka Anastase akaba avuga ko mu kwezi gushyize hafashwe abantu 13, 000 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid19 mu gihe utubare tutemewe twagaragaye twari 3,500 mu gihugu hose.

Abajiwe impamvu icyorezo cya covid 19 gikomeje gukaza umurego mu Rwanda Minisiteri w'ubuzima D.R Ngamije Daniel yavuze ko abanyarwanda biraye bagatezuka ku ngamaba zo kwirinda bubahiriza amabwiriza, yagize ati" Abantu batezutse ku ngamba zo kwirinda bityo rero niyo mpamvu twashatse guhagarika urijya nuruza mu mujyi wa kigali .

Kuva umurwayi wa mbere wa covid 19 yagaragara ku butaka bw'u Rwanda tariki ya 14 werurwe 2020 Kugeza ubu hamaze kwandura ni 383,481 mu gihe abakize ari 1810 , abapfuye ni 15 abakirwaye ni 1800 , kuri ubu abarwayi barindwi (7)akaba aribo barembye cyane barimo kwitabwaho by'umwihariko.







Umwanditsi
reporter

Editor

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo