Musanze : inkongi y'umuriro y'ibasiye ububiko(Stock) bw'ibicuruzwa.

Musanze : inkongi y'umuriro yibasiye ububiko(Stock) bw'ibicuruzwa.

Ku gicamusi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kanama2020 ahagana saa 14h40' mu mujyi wa Musanze ahazwi nko kuri "Be Well "hasanzwe hakoreramo akabari hibasiriwe n'inkongi y'umuriro maze igice kimwe cy'iyi nyubako cyari kibitsemo ibicuruzwa birashya birakongoka arinako imodoka ishinzwe kuzimya umuriro ya Polise y'u Rwanda yihutiye kuza gutabara bityo babasha guhosha uwo muriro.

Bamwe mu basanzwe bakorera aha habereye iri sanganya babwiye umunyamakuru wa Hanorwanda.com ko bishobora kuba byatewe n'abantu barimo basudira iruhande rw'iyi nyubako maze aho bishobora kuba byakoze Sirikwi maze umwotsi utangira kuzamuka.

Tumukunde Dadi usanzwe ari umucungamutungo (Manager) muri "Kabagema Investment" n'umwe mubahagarariye nyiribicuruzwa utabashije kuboneka yatubwiye ko ibyangirijwe birihagati y'agaciro kangana na miliyoni 50 nubwo bataragenzura neza ngo bamenye umubare nyawo yagize ati" ntabwo twari twamenya icyateye iyi nkongi gusa turacyakurikirana ngo tumenye impamvu nyamukuru yabiteye , ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni 50 gusa dufite icyizero ko ubwishingizi buzatugoboka cyane ubu bubiko bwacu bwari bufite ubwishingizi .

Yakomeje avuga ko bagiye gukurikirana ibijyanye n'ubwishingizi kugira ngo barebe icyo babafasha kandi akaba afite icyizere ko bazagira icyo bakora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhoza Bwana Manzi Jean Pierre yongeye gushikariza abantu by'umwihariko abacuruzi kujya bashinganisha imitungo yabo kuko impanuka akenshi ikunze itunguranye.

Ibicuruzwa byahiriyemo n'ibiribwa byiganjemo amavuta, n'ibindi bicuruzwa bitandukanye .







Umwanditsi
reporter

NDAYAMBAJE jean claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Mukeshimana alphonse
17-Aug-2020
Nasabaga ko amashuri igihe azaba agiye gufungura muzabitumenyesha mbere ho byibura amezi nka buri (2) kugirango twisuganye murabiziko abantu benshi nta ntakazi . Murakoze

Tanga igitekerezo