Musanze:Udafite Sanitayiza ntiyemerewe kwinjira mu isoko ry'ibiribwa rya Musanze.

Udafite Sanitayiza ntagomba kwinjira mu isoko ry'ibiribwa rya Musanze. Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kanama 2020 abaturage benshi bahejejwe inyuma y' isoko ry' ibiribwa rya Musanze bitewe n'ikibazo cy'ibura ry'amazi yabuze mu bice bimwe na bimwe bigize akarere ka Musanze .

Ubwo umunyamakuru wa www.Hanorwanda.com yageraga imbere y'isoko ry'ibiribwa rya Musanze abaturage barimo binubira iki cyemezo cyabafatiwe bitewe n'uburyo benshi muri bo badafite ubushobozi bwo kuba bagura umuti wica udukoko uzwi nka Sanitayiza mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid19, mu gihe bari bamenyereye ko bahasanga amazi meza n'isabune bagahita bakaraba inoki.

Umuyobozi w'isoko ry'ibiribwa rya Musanze Bwana Gasimba Kananura Anastase avuga ko batabona ubushobozi bwo kugura Sanitayiza ahubwo akarere ariko kagomba gushaka igisubizo cyo koroshya iki kibazo kuko nabo iki kibazo cy'ibakomereye kandi bikaba bimaze igihe kirekire .

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'akarere ka Musanze maze duhamagaye visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Kamanzi Axel ku murongo wa telefone ntibyadushobokera kuko terefone y'umuyobozi yahise ivaho.

ubwo twakoraga iyi nkuru inzego z'umutekano zahise zihagera maze zifasha abantu guhagarara neza basigamo metero hubahirizwa intera ya metero mu gihe bari bategereje ko amazi ashobora kuba yagaruka.







Umwanditsi
reporter

Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Martin
17-Aug-2020
Amazi ajya abura ariko bahita bazana kandagira ukarabe mugihe hagitegerejwe kandagira ukarabe hinjira ufite sanitasa utayifute ntiyinjira kugera zihageze ninako tubigenza nahandi hose iyo amazi cy umuriro bigiye haza kandagira ukarabe

Tanga igitekerezo