Mugihe tugitegereje ko amashuri yongera gufungurwa, abanyeshuri nibige bakoresheje ikoranabuhanga Covid19 irahari.

Mugige amashuri atariyongera gufungurwa, abanyeshuri n'ibige bakoresheje ikoranabuhanga" Dr. Uwamariya Valantine.

Minisitiri w'uburezi Dr.Uwamariya Valantine yatangaje ko amashuri adateze gufungura vuba mu gihe imibare y'abanduye Covid19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 Minisiteri w'uburezi Dr.Uwamariya Valantine yatangaje ko amashuri akomeza gufungwa hagategerezwa icyemezo kuzafatwa bitewe n'uko icyorezo cya Covid 19 gikomeje kwiyongera mu Rwanda n'inyuma yaho imibare y'abanduye mu Rwanda yiyongeye kuburyo bugaragara ,

Atangaje ibi nyuma yaho mu Rwanda hagaragaye abantu 93 banduye umunsi umwe ku itariki ya 14 Kanama 2020 .

Dr . Uwamariya Valantine yagaraje impungege zihari mu gihe baba bafunguye amashuri icyorezo mu Rwanda kitaragabanuka yagize ati" Ntitwaba twarafunze icyorezo kitarakomera ngo dufungure imibare yariyongereye kuburyo bugaragara.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu gihe cyose bafungura amashuri icyorezo kitaragabanuka abana bashobora kuhahurira n'ibyago byinshi. Yagize ati "ntabwo dushobora kwizera ko abana basubiye ku ishuri batagira ibyago byo kuba bakwandura iki cyorezo, minisitiri akaba yongeye gusaba abanyarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda kuko aribyo bizatuma amashuri afungura.

Amashuri mu Rwanda akaba yarafunze guhera kuwa 14 Werurwe 2020 ubwo umuntu wa mbere yari amaze kugaragara mu Rwanda ko yanduye icyorezo cya Covid19 bityo guverenoma ifata gahunda yo gufunga amashuri abana bakaba basubiye mu rugo.

Iki cyorezo mu Rwanda kikaba kimaze guhitana abantu 8 mu gihe abanduye bose hamwe ari 2,293 mu gihe abakize ari 1,604 mu Rwanda.







Umwanditsi
reporter

Editor

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Jean de la Croix
16-Aug-2020
Bishatse kuvugako nikitagabanya umurego kwiga bishobora no guhagarara burundu???!! Ese iyo babifata batya batekereza nibura ku bantu bari batunzwe nabyo cg ngo batekereze uko abana batari kujya ku ishuri babayeho hirya no hino??!!!!
Karangwa
17-Aug-2020
Bo ntakibaxo bafite kuko bahembwa hababaje abarimu bo muri prive
Frank
17-Aug-2020
Bacinkoni nzaMBA badude ubufashamed
Grace
17-Aug-2020
Minister murakoze kutugezaho imyanzuro mwizeho neza Wenda mwaranasesenguye musanga buri munyeshuri mu bana bigaga mu mashuri ya leta afite ubwo bushobozi yaba Ubwa computer Cg internet, ariko niba mutarabyizeho mubyigeho
17-Aug-2020
Nkusi kumali
17-Aug-2020
Mura nyakubahwa minister kumyanzuro muduhaye ndizerako nkuko imishahara irigutangwa mwatekereza no kuri bursary yabanyeshuri biga muri UR mubyigeho nabyo bifasha abanyeshuri bahuye ni ingaruka zicyorezo
Nkusi kumali
17-Aug-2020
Mura nyakubahwa minister kumyanzuro muduhaye ndizerako nkuko imishahara irigutangwa mwatekereza no kuri bursary yabanyeshuri biga muri UR mubyigeho nabyo bifasha abanyeshuri bahuye ni ingaruka zicyorezo
Shema gakuba charles
17-Aug-2020
Icyo cyemezo cyiza cyane rwose kandi cyubahirije amategeko arengera abana. Imana ibahe imigisha myinshi
Jeannette
17-Aug-2020
Murakoze cyane nyakubahwa ministri Gusa abanyeshuri no muri kaminuza nabo mubatekerezeho. Harebwe uko bursary yasubiraho
Niyitegeka Vincent
17-Aug-2020
Murakoze nyakubahwa ku myanzuro myiza mufashe kdi mukomeze gufasha abana bo mucaro kubona internet kugirango babashe kwiga neza mushakire namahugirwa y'abarimu bakomeze kongera ubumenyi.

Tanga igitekerezo