Tanzania yakuye sosiyeti y' indege ya Kenya airways ku rutonde rwa sosiyeti z' indege zijyayo

Mu gihe hashyize igihe gito Guverinoma y'igihugu cya Kenya ikuye igihugu cya Tanzaniya ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bagomba kugirira ingendo zabo muri Kenya, iki gihugu cya Tanzaniya nacyo cyafashe ingamba zo gukumira sosiyete y’indege itwara izwi nka Kenya (Airways) ku bibuga byicyo gihugu.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yashyikirijwe Kenya Airways, Ikigo gishinzwe kugenzura ibijyanye n' indege za gisivile mu gihugu cya Tanzaniya cyatangaje ko hafashwe ingamba zo gukuraho uburenganzira bwari bwarahawe Kenya Airways bwo gukorera ingendo muri iki gihugu.

Iri tangazo rivuga ko Tanzaniya yakiriye ibaruwa ibamenyesha kuba barakuwe ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bemerewe gukorera ingendo mu gihugu cya Kenya guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama 2020 ubwo ingendo z’indege mpuzamahanga zifungurwa.

Tanzaniya ikaba ivuga ko nayo yafashe umwanzuro wo gusubiza icyo cyemezo cyafashwe na Guverinoma y'igihugu cya Kenya, bityo Guverenoma ya Tanzaniya nayo yatesheje agaciro uburenganzira bwari bwarahawe Kenya Airways bwo gukomeza gukora ingendo zerekeza mu Mijyi itandukanye nka -ya Dar es Salaam muri Tanzaniya, Kilimanjaro ndetse na Zanzibar kugeza igihe kitigeze gitangazwa muri iyi baruwa.

Igihugu cya Kenya cyari cyatangaje ko kuwa Kane w’iki cyumweru yari yatangaje ko Tanzania itari ku rutonde rw’ibihugu aho abaturage babyo bemerewe gukorera ingendo muri iki gihugu cya Kenya. Ni urutonde rugizwe n’ibihugu bitandukanye birimo igihugu cy'ubushinwa, Koreya y’Epfo, u Buyapani, Canada, Namibia, uBufaransa, Zimbabwe, Ethiopia, u Rwanda, u na Maroc, UBusuwisu,Uganda.







Umwanditsi
reporter

Ndayambaje Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo