Musanze: Abaturage bashimiwe ubufatanye bukomeye bagaragarije inzego z'umutekano.

Nyuma y'uko kuwa gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019 mu karere ka Musanze mu mirenge ya Kinigi, Musanze, Nyange hagabwe igitero cyitwaje intwaro cyigahitana abantu 14, abayobozi b'igihugu by'umwihariko abayobozi b'intara y'amajyarug bakomeje guhumuriza abaturage babizeza ko umutekano w'igihugu urinzwe kandi udateze no guhungabanywa n'uwariwe wese.

Ibi byagarutsweho mu nama yabereye muri stade Ubworohera iherereye mu karere ka Musanze, inama yitabiriwe n'abaturage batuye mu murenge wa Muhoza no munkengero zawo. Umuyobozi wa Polisi y'igihugu mu ntara y'amajyaruguru yashimiye abaturage uruhare bagira mu kwicungira umutekano ndetse abibutsa ko bagomba kuba ijijo ryabagenzi babo.

Umuyobozi w'intara y'amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey, wari uyoboye iyi nama yashimiye abaturage b'akarere ka Musanze ko akomeje kugira uruhare mu gukorana neza n'inzego z'umutekano batangira amakuru ku gihe ndetse birinda ibihuha bivugwa n'abanzi b'igihugu. Yakomeje y'ibutsa abaturage baturiye umugi wa Musanze kugira isuku ku mubiri no kumyambaro .

Abaturage bari bitabiriye iyi nama ari benshi, bijejwe ko umutekano wabo urinzwe neza basabwa gutanga amakuru igihe cyose babonye ibitagenda neza, ndetse no kwimakaza umuco w'ubufatanye nogukomeza guteza umugi wa Musanze imbere.







Umwanditsi
reporter

Ndayambaje Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo