Maranatha Nursery & Primary School ikomeje gutoza abanyeshuri bayo umuco wo kwihangira imirimo.

Leta y'U Rwanda ishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo bakareka gukomeza gutekereza ko nyuma yo kurangiza amashuri bose bazabona akazi mu bigo bya leta, muri urwo rwego hafashwe ingamba zo gukora ubukangurambaga mu bana bakiribato kugira ngo bazakurane uyu muco. Binyujijwe mu masomo biga, ndetse no mu biganiro bagezwaho, abana biga mu mashuri abanza, bakangurirwa kuzihngira imirimo ubateza imbere bagendeye ku bumenyi bakura mu mashuri.

Ni muri urwo rwego ikigo cy'amashuri cya Maranatha 'Nursery and Primary School' cyateguye urugendoshuri ku bana biga mu mwaka wa 2 n'umwaka wa 3 w'amashuri abanza bajya gusura ibikorwa bitandukanye bya rwiyemezamirimo SINA Gerard aho basobanuriye uko yatangiye, n'inzirandede yanyuzemo kugirango abe ageze ku bikorwa afite uyu munsi.

Nyuma yo gusobanurirwa amavu n'amavuko y'ibikorwa bya Nyirangarama, abana basuye ibintu bitandukanye bibafasha kongera ubumenyi ku bwo bakura mu ishuri aho basuye inyamaswa, n'amatungo atandukanye arimo inka z'inyambo, inkoko, ingurube, nandi matungo. Abana bagize amahirwe yo kubona indogobe ndetse basobanurirwa akamaro kayo nyuma, bajyanwe ahororerwa imbwa zitandukanye zirimo izifashishwa mu gusaka ibisasu.

Maranatha ni ishuri riherereye mu ntara y'Iburengerazuba, mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero irishuri ryatangiye mu mwaka wa 2013, ritangira rifite icyiciro cy'amashuri y'inshuke (Nursery), n'amashuri abanza (Primary) kuri ubu rikaba rifite abanyeshuri basaga 1000 biga mu byiciro bitandukanye.
Mu kiganiro TUBANAMBAZI Theoneste, umuyobozi w'iki kigo yagiranye na hanorwanda.com, yatangaje ko bafite intego yo kwagura ikigo bakongeramo icyiciro cy'amashuri yisumbuye, ndetse na kaminuza. Abarimu bigisha muri iki kigo bavuga ko ingendoshuri zifasha abana gufunguka mu mutwe ndetse bagashyira mu ngiro amasomo bahererwa mu mashuri, bikabafasha gutsindaneza amasomo biga.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo