Leta y'Ubwongereza yaburiye abaturage bayo bagana muri Tanzania nyuma y'uko hacyekwa icyorezo cya Ebola.

Nyuma y'igihe kinini leta ya Tanzania ihakana ko ntacyorezo cya Ebola kigaragara ku butakabwayo, igihugu cy'Ubwongereza cyaburiye abaturage bayo ko bahagarika ingendo bagirira muri iki gihugu kuko bashobora guhura n'ibyago byo kwandura Ebola.

Ubukerarugendo bwa Tanzania bugiye guhura n'igihombo gikomeye dore ko buri mwaka abakerarugendo basaga 75,000 basura Tanzania baturutse mu gihugu cy'Ubwongereza.
Umuryango wita ku buzima ku isi (WHO) ntuhwema gukangurira za guverinoma kwihutira gutangaza amakuru mu gihe ibihugu byibasiriwe n'indwara z'ibyorezo zishobora gushyira ubuzima bwabenshi mu kaga.

Nyuma y'Ubwongereza, leta zunze ubumwe za Amerika nayo yaburiye abaturage bayo ko bagomba kwitwararika mu gihe bari muri iki gihugu.
"Abaturagebacu bagomba kongera amacyenga mu gihe bari muri Tanzania"
Aya ni amagambo yatangajwe n'umuvugizi wa leta nyuma y'uko hatahuwe umuntu witabye Imana muri Daresalam bicyekwa ko ashobora kuba yahitanwe na Ebola.

Tanzania ikomeje guhakana raporo z'ammahanga zemeza ko Ebola yaba yageze ku butakabwayo, ndetse itangaza ko yiteguye guhangana n'iki cyorezo mu gihe cyaba kigeze ku butaka bwayo. Guverinoma z'ibihugu byo muri Afurika y'iburasirazuba zitewe inkeke yo guhangana n'iki cyorezo kimaze guhitana abasaga 2,100 muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Nk'uko bitangazwa n'umuryango wita ku buzima ku isi, gutangira amakuru ku gihe mu gihe ubonye umuntu ucyekwaho Ebola, ni imwe mu ngamba zo guhangana n'iki cyorezo gikwirakwira vuba.
Hassan Abbasi, umuvugizi wa leta ya Tanzaniya abicishije ku rukuta rwa Twitter, yatangaje ko minisitiri w'ububanyi n'amahanga yagiranye ibiganiro na Tigest Ketsela Mengestu uhagarariye WHO muri Tanzania u rwego rwo kubeshyuza aya makuru.

Fadela Chaib, muvugizi w'umuryango wita ku buzima ku isi, yatangarije itangazamakuru ko ntagihamya nakimwe barabona cyemeza ko Ebola yageze muri Tanzania, nyuma y'uko leta y'iki gihugu izabye uyu muryango gukora igennzura.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo