Mu cyumweru cya 20 polisi y'u Rwanda ikora ubukangurambaga mubijyanye n'umutekano wo mumuhanda Yakomereje ubukangura mbaga mu bigo by'amashuri.

Ubu bukangurambaga bukaba bwakozwe kuberako abana akenshi bakunze kugirwaho ingaruka iyo bakoresheje umuhanda nabi.

Kuri wa kabiri tariki ya 24 Nzeri 2019 hari hatahiwe ikigo cy'amashuri abanza cya Kingdom School giherereye mu ntara y'amajyaruguru mu karere ka Musanze, aho abana bigishijwe uburyo bagomba gukoresha umuhanda birinda impanuka cyane ko abana akenshi usanga badasobanukiwe amategeko yo mu muhanda.

Bamwe mubanyeshuri baganiriye na HanoRwanda.com bavuze ko batari bazi neza uburyo bwo gukoresha umuhanda ariko ubu bagiye kubahiriza amategeko yo mu muhanda ndetse bakaba bazagenda bigisha n'abagenzi babo iyi Gahunda ya Gerayo Amahoro nkuko INKINDI ARIYERA wiga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza kuri Kingdom School abisobanura" ubu butumwa polisi y'u Rwanda itugejejeho buradufasha kwirinda impanuka zo mumuhanda ndetse, kuko dusobanuriwe neza uburyo bwo kugenda mu muhanda n'uburyo bwo gutangira amakuru ku gihe, ibi abihuriyeho na mugenziwe , Kenia Niyo wagize ati"nzajya nirinda gukoresha umuhanda nabi kugira ngo nkumire impanuka iyariyo yose.

Twizerima Joseph uhagarariye ikigo cy'igisha gutwara ibinyabiziga n'amategeko y'umuhanda mu karere ka Musanze yavuze ko , iyi Gahunda ya Gerayo Amahoro igomba kugera ahantu hose aho bafite gahunda yo kwigisha amategeko y'umuhanda ku banyamaguru ndetse n'abatwara ibinyabiziga bakazakomeza kugenda bakora ubu bukangurambaga hirya no hino mu nteko z'abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru CIP Alex Rugigana avuga ko gahunda ya Gerayo Amahoro irimo gukorwa mu gihugu hose , akomeza avuga ko kwigisha iyi gahunda ya Gerayo Amahoro izahoraho kuburyo baifuzako izagera ahantu hose hashoboka cyane ko kuva batangira ubu bukangurambaga mu ntara y'Amajyaruguru impanuka zimaze kugabanuka icyo iyi gahunda igamije gukumira, ndetse n'okwirinda impanuka burundu. Kingdom school ni ishuri riherereye mu murenge wa Muhoza mu kagari ka Cyabararika mu mudugudu wa Mpenge, rikaba ritanga ubumenyi n'uburere kuko rinsindisha Ijana ku ijana.







Umwanditsi
reporter

Adino Ndizihiwe

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo