Musanze: Abayobozi b'inzego z'ibanze barya akatagabuye baraburirwa.

Muruzinduko yagiriye mu karere ka Musanze Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase yaburiye abayobozi b'inzego z'ibanze kwirinda akaboko karekare bita kunshingano z'abaturage bayobora.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2019, mu cyumba cy'inama cy'umurenge wa Muhoza habereye inama yariyobowe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase bagarutse kubibazo byugarije akarere ka musanze barebera hamwe n'uburyo byakemuka , binyuze mubufatanye bwa buri wese.

Minisitiri yasabye abavuga rikijyana mu karere ka musanze gukora ibikorwa bituma umujyi wa Musanze utera imbere , nanone kandi yasabye abakozi ba karere ka Musanze kuva mumatiku bagahindura imikorere itsura amajyambere y'akarere .

Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama yavuze kukibazo cya "Human security issues " aho yavuze ko musanze ibishatse ibi bibazo byose yajya ibikemura hatabanjwe kwitabazwa izindi nzego hagaragajwe ikibazo cy'abantu batishoboye kugezu ubu batagira aho kurambika umusaya cyane ko hakeneye kubakwa amazu agera kubihumbi (2000) n'ubwiherero 1,586 bikaba bigomba gukemuka mumaguru mashya .

Yijeje komite nshya ya Musanze ubufatanye ariko nawe abasaba gukora cyane , iyi nama ikaba yari yitabiriwe n'abavuga rikijyana, abanyenganda ,n'abandi bayobozi batandukanye.







Umwanditsi
reporter

Ndayambaje Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo