Musanze: NUWUMUREMYI Jeannine atorewe kuyobora akarere ka Musanze

Kuri uyu wagatanu tariki ya 27 Nzeri 2019 mu karere ka musanze hatowe komite nyobozi nshya igize akarere ka Musanze.
Madamu Nuwumuremyi Jeannine abaye meya wa karere ka Musanze akaba yatowe ku bwiganze bw'amajwi 198 kuri 331 bari bagize inteko itora, mu gihe Kamanzi Axelle yatowe ku bwiganze bw'amajwi 191 kuri 331 y'abari bagize inteko itora yatorewe kuba visi meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage

Rucyahana Andrew, yatowe ku bwiganze bw'amajwi 211 kuri 331 y'bari bagize inteko itora akaba yatorewe kuba visi meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Musanze, uyu muhango ukaba wabereye mu cyumba cy'inama y'umurenge wa Muhoza.

Meya mushya w'akarere ka Musanze akaba yarigeze kuba umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) mu ntara y'iburengera zuba ubu akaba yarahagarariye ishami rya RAB mu karere ka Musanze , NUWUMUREMYI Jeannine, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza ( Masters) muri Development Sciences) yayikuye muri Kenya.

Nyuma yo kurahira, kuri komite nyobozi nshya y'akarere ka Musanze, hakuriyeho ihererekanyabubasha hagati ya Ntirenganya Emmanuel wari umuyobozi w'agateganyo, na NUWUMUREMYI Jeannine, umuyobozimushya w'aka karere.
Nyuma yogutorwa, umuyobozi mushya w'akarere ka Musanze yagize ati:
"Gufatanya mu mikorere, bizatuma dukorana cyane bityo dutere imbere nk'akarere ka Musanze.







Umwanditsi
reporter

Ndayambaje Jean Claude

Inkuru ivugira umuturage, ndetse igafasha Abanyarwanda kujijuka no kwiteza imbere, niyo nshyize imbere mu kazi nkora.



Inkuru zijyanye n'iyi

Ibitekerezo byatanzwe Tanga Igitekerezo.

Tanga igitekerezo